Mozambique yamaze impungenge abatekereza ko u Rwanda rwagiye gusahura muri Cabo Delgado

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yamaze impungenge abatekereza ko ingabo zarwo zagiye mu ntara ya Cabo Delgado gusahura umutungo w’igihugu, aho kurinda amahoro n’umutekano.

Nk’uko BBC Gahuza yabitangaje, Ambasaderi Miquidade yabimenyesheje abanyamakuru b’iwabo bari mu Rwanda mu nama y’umuryango Commonwealth mu cyumweru gishize.

Yafatiye urugero ku ngabo za Mozambique zafashije abaharaniraga impinduramatwara gukuraho ubutegetsi bw’ivanguramoko muri Afurika y’Epfo, zikanafasha Zimbabwe kubona ubwigenge.

Uyu mudipolomate yabasobanuriye ko izi ngabo nta kindi zashakaga, keretse kurwanira ituze n’umutekano. Ati: “Mozambique yakoze ibikorwa bya gisirikare yatumiwe n’ibindi bihugu. Nta na kimwe cy’ingurane twashakaga, keretse umutekano n’ituze ry’ibi bihugu.”

Ambasaderi Miquidade yavuze ko gahunda Mozambique yari ifite icyo gihe ari na yo u Rwanda rufite ubu muri Cabo Delgado. Ati: “Simbona impamvu n’imwe yo gushya ubwoba. U Rwanda nta mutungo wacu na muke ruzatwara.”

Uyu mudipolomate amaze Abanyamozambike impungenge mu gihe hari bamwe mu ishyaka riri ku butegetsi, FRELIMO, barwanyaga iyohereza ry’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado.

Gusa kutemera iki gikorwa kwa bamwe ntikwabujije u Rwanda kohereza abasirikare n’abapolisi bagera ku 2000, hashingiwe ku bwumvikane bwa Leta zombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *