NATO irateganya kwagurira imbibi muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Umuryango NATO w’ubwirinzi bwa gisirikare urateganya kwagurira imbibi ku mugabane wa Afurika, mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byugarije bimwe mu bihugu byaho.

Ni imwe muri gahunda iri kwigirwa mu nama y’uyu muryango iri kubera i Madrid muri Espagne guhera kuri uyu wa 28 Kamena 2022.

NATO irashaka kongera ingabo n’intwaro nyinshi mu bice bitandukanye, by’umwihariko mu majyepfo n’iburasirazuba bw’umugabane w’u Burayi, zikagera ku 300,000.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Jens Stoltenberg yabisobanuye ati: “NATO yemeje gahunda yo kongera umubare w’ingabo zihora ziteguye cyane zikarenga 300,000. Ingabo z’uyu muryango zishinzwe ubutabazi bwihuse ubu zari 40,000, inyinshi muri zo ziri ku ruhande rw’uburasirazuba.”

NATO kandi iratekereza kohereza ingabo mu gice cy’uburasirazuba bwo hagati (Middle East) no ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu majyaruguru yawo.

Muri iyi nama irarangira kuri uyu wa 30 Kamena ni bwo haramenyekana icyemezo kuri iyi gahunda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *