U Burusiya bwatangaje ko buzohereza miliyoni z’amatoni y’ibinyampeke, nibukurirwaho ibihano

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, yatangaje ko buzohereza miliyoni z’amatoni y’ibinyampeke mu gihe ibihugu byabufatiye ibihano byaba bibikuyeho.

Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bivuga ko cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Maria Zakharova kuri uyu wa 29 Kamena 2022.

Zakharova abona ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke ku isoko mpuzamahanga ryaratewe n’ibihugu bitatu: Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza n’u Bubiligi bwafatiye u Burusiya ibihano ubwo bwatangizaga “ibikorwa bya gisirikare byihariye” muri Ukraine.

Ibi bihugu ngo ntibikuraho ibihano, u Burusiya buzakemura iki kibazo. Ati: “U Burusiya bwiteguye kohereza toni zibarirwa muri miliyoni 10 z’ibinyampeke byabwo mu gihe ibihano byo mu burengerazuba byakurwaho. Ni Washington, Brussels na London bari gukora ibishoboka bagakomeza ikibazo.”

Guverinoma y’u Burusiya kandi isobanura ko ingabo za Leta zitigeze zihagarika ibinyampeke byaheze ku byambu byo muri Ukraine nk’uko ibi bihugu bizibishinja.

Zakharova abona iki kibazo kireba Leta ya Ukraine yonyine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *