U Rwanda rurasaba RDC gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro yose

Sangiza iyi nkuru

Intumwa ya Leta y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Gatete Claver, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kujya mu mishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro yose.

Ambasaderi Gatete yatangiye ubu busabe mu nama y’akanama ka UN gashinzwe umutekano yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i New York, kuri uyu wa 29 Kamena 2022.

Yabwiye RDC ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano ari hagati y’ibihugu byombi, ay’akarere na mpuzamahanga agamije kugarura amahoro n’umutekano.

Yanaboneyeho guhakana ibirego bya Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, abyita ibinyoma, yibutsa ko hari urwego rw’akarere rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM, yakabaye yarabigejejeho rugakora iperereza, ariko kugeza ubu ngo ntirabikora.

Ambasaderi Gatete yagize ati: “Ndagira ngo menyesheje UN SC ikirego cy’ikinyoma cya RDC ishinja u Rwanda gufasha M23. Ibirego nk’ibi byakabaye bigezwa kuri EJVM kugira ngo ikore iperereza ryigenga, gusa RDC kugeza uyu munsi ntirabikora.”

Yanamaganye kandi ibivugwa n’Abanyekongo ko hari umugambi wo komora igice kuri iki gihugu. Ati: “U Rwanda rwamaganye propaganda ikomeje muri RDC y’uko akarere gashaka komora igice cy’uburasirazuba kuri RDC. Uku ni ukundi kugerageza kwa RDC kwimurira hanze no mu bihugu by’abaturanyi intege nke zayo.”

Ambasaderi Gatete yasobanuye ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yafatiwe mu nama yahurije hamwe abakuru b’ibihugu by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) i Nairobi tariki ya 21 Mata 2022.

Iyi myanzuro irimo uhamagarira imitwe yitwaje intwaro yose kujya mu mishyikirano na Leta ya RDC, Ambasaderi Gatete abona izatanga umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi cyugarije uburasirazuba bw’iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Rwanda rurasaba RDC gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro yose
    Harya Kikwete twapfuye iki?

    Ok ! Biroroshye! Reka dushyikirane na Rukokoma basi!

    Naho ibyo gushishikariza DRC gushyikirana mube mubyihoreye kuko namwe mufite umugogo mu jisho

  2. U Rwanda rurasaba RDC gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro yose
    Harya Kikwete twapfuye iki?

    Ok ! Biroroshye! Reka dushyikirane na Rukokoma basi!

    Naho ibyo gushishikariza DRC gushyikirana mube mubyihoreye kuko namwe mufite umugogo mu jisho

  3. U Rwanda rurasaba RDC gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro yose
    Kongo ibona imikorere y’Urwanda nk’agasuzuguro. Kandi n’undi wese niko yabibona! Nta gihugu gikwiye kubwira ikindi uko kigomba gufata abaturage bacyo. Bihumiye ku mirari, abategetsi b’Urwanda bati ibibazo biri muri Kongo bikururwa n’ubutegetsi bubi! Bati: uriya Tthisekedi duhora tumubwira, ntiyumva …! Ninde waha agaciro ibintu birimo umwirato nk’uwo?

  4. U Rwanda rurasaba RDC gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro yose
    Kongo ibona imikorere y’Urwanda nk’agasuzuguro. Kandi n’undi wese niko yabibona! Nta gihugu gikwiye kubwira ikindi uko kigomba gufata abaturage bacyo. Bihumiye ku mirari, abategetsi b’Urwanda bati ibibazo biri muri Kongo bikururwa n’ubutegetsi bubi! Bati: uriya Tthisekedi duhora tumubwira, ntiyumva …! Ninde waha agaciro ibintu birimo umwirato nk’uwo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *