Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyiriye umurongo umuhungu we usanzwe ari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku ikoreshwa ry’urubuga rwa Twitter.
Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko mu nama yahuje Museveni n’abasirikare bakuru hamwe n’abo mu rwego rw’ubutasi, yasabye Kainerugaba hamwe n’abandi bo muri izi nzego kwirinda gushyira kuri Twitter ibyerekeye umutekano.
Uyu Mukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, yabwiye aba basirikare ko gukoresha Twitter ari byiza, ariko abasaba kujya bayikoresha bavuga ku birebana n’umupira w’amaguru, ibibazo bya politiki, uburezi n’ibindi bireba urubyiruko.
Perezida Museveni atanze ubu butumwa mu gihe hari ukutavuga rumwe ku buryo Gen. Kainerugaba akoreshamo Twitter, avuga ku bibazo byose, cyane cyane umutekano.
Kugeza ubu, Gen. Kainerugaba afite abamukurikira kuri Twitter ibihumbi 568.2, akaba ari we musirikare ukurikirwa cyane muri Uganda kuri uru rubuga.



2 Responses
Museveni yabujije umuhungu we gushyira kuri Twitter ibyerekeye umutekano
Simbabeshya empre hima ntacyo izageraho muzashira itabayeho kuko abantou bamaze kubatahura
Museveni yabujije umuhungu we gushyira kuri Twitter ibyerekeye umutekano
Simbabeshya empre hima ntacyo izageraho muzashira itabayeho kuko abantou bamaze kubatahura