Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 30 Kamena 2022 yagiranye amasezerano n’iya Nigeria yo koherereza iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika abanyabyaha b’abanyamahanga.
Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, aya masezerano agamije gukumira ibyaha bikorerwa muri iki gihugu.
Patel yagize ati: “Amasezerano yacu mashya na Nigeria azongera iyoherezwa ry’abanyabyaha babi b’abanyamahanga kugira ngo imihanda yacu n’igihugu gitekane, adufashe kurwanya ishimutwa ry’abantu no kurwanya ukwimuka kutemewe.”
Aya masezerano abaye aya kabiri ajyanye n’abimukira guverinoma y’u Bwongereza igiranye n’igihugu cyo muri Afurika muri uyu mwaka. Ayabanje ni ayabaye hagati yayo n’u Rwanda muri Mata 2022 ajyanye no kohereza abambuka mu buryo butemewe n’amategeko bakoresheje ubwato buto.
Mu bigo bifungirwamo abanyabyaha mu Bwongereza, ubu harimo abanyamahanga 9,815.


