Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yikomye igihugu cy’u Bubiligi agishinja kuba nyirabayazana w’ibibazo birimo amacakubiri yatumye u Burundi buyogozwa n’intambara mu bihe bitandukanye.
Perezida Ndayishimiye yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi, ubwo yari ayoboye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 u Burundi bumaze buhawe ubwigenge n’abakoloni b’Ababiligi.
Yavuze ko ingaruka z’ubukoloni ari zo zasubije u Burundi inyuma, ku buryo iki gihugu kuri ubu kiri mu bikennye cyane kurusha ibindi ku Isi.
Ni mu gihe mbere y’uko u Burundi bukoronizwa n’u Budage nyuma bwaje gusimburwa n’u Bubiligi, bwari busanzwe ari igihugu kiri ku murongo ndetse abaturage bacyo bose barangwa n’ubumwe.
Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko abakoloni bakiza ari bo bangije buri kimwe.
Ati: “Abakoloni bakimara kugenda, Abarundi bagumye mu makimbirane adashira kubera ko roho z’Abarundi zari zarangiritse kubera uburozi bw’amacakubiri yatewe n’abo banyamahanga.”
Ndayishimiye yunzemo ko Abakoloni basize abaturage b’igihugu cye mu rujijo, nk’impamvu yo kugira ngo bazagaruke kubayobora.


