Guverinoma y’u Bwongereza ibona kugaragaza ikiguzi cy’amasezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu yagiranye n’iy’u Rwanda byahungabanya umubano w’ibihugu byombi.
Tariki ya 14 Mata 2022, u Bwongereza bwagiranye aya masezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda, rwemera kuzajya rwohererezwa abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko; igikorwa ruzajya rwishyurirwa.
Ikinyamakuru The Independent kivuga cyo cyabajije mu biro by’Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere (Home Scretary) igiciro cy’aya masezerano, ariko byanga kugihishura.
Ibi biro byasubije ko kudahishura iki kiguzi biri mu nyungu z’ububanyi n’amahanga. Biti: “[Ibanga] ni ngombwa kugira ngo harindwe guverinoma nziza, habungabungwa urubuga rutekanye rwo kuganiriraho amasezerano y’impande zombi n’ibijyanye n’imari ibyerekeye.”
Ibi biro byakomeje biti: “U Bwongereza nibunanirwa kurinda iki cyizere, ubushobozi bwo kurinda no guharanira inyungu zabwo binyuze mu bubanyi n’amahanga bizahungabana, kandi bizahungabanya umubano dufitanye n’izindi guverinoma, ibyo rero ntibyaba biri mu nyungu za rubanda.”
Uretse kuba byahungabanya umubano usanzwe w’u Bwongereza n’ibindi bihugu, ibi biro bibona ko guhishura amakuru nk’aya byagira ingaruka no ku mubano wabwo w’ahazaza n’ibindi.
Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko ku ikubitiro, guverinoma y’u Rwanda yishyuwe miliyoni 120 z’Amapawundi. Andi ruzaba ruyishyurwa.


