Ambasaderi wa EU asobanura ko ibihano bya UN bitabuza ingabo za RDC kugura intwaro

Sangiza iyi nkuru

Ambasade w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Jean-Marc Châtaigner asobanura ko ibihano by’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano bitabuza ingabo z’iki gihugu (FARDC) kugura intwaro.

Mu nama y’aka kanama yabereye i New York tariki ya 30 Kamena 2022, ni ho hafatiwe umwanzuro nimero 2641 wo kongera ibi bihano kuri RDC, birimo ingingo zirebana no kugura intwaro, ufite agaciro kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2023.

Ambasaderi Châtaigner mu butumwa bwo kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022 yashyize ku rubuga rwa LinkedIn avuga ko bukura urujijo kuri uyu mwanzuro, yasobanuye ko ibi ‘bihano kuri RDC’ bitareba Leta ya RDC, ahubwo bireba ahanini imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati: “Bitandukanye n’ibivugwa na benshi, ibi bihano ku ntwaro byafashwe mu ntangiriro z’2000 biherekeza amasezerano y’amahoro ya Sun City ntabwo bikireba Leta ya Congo n’ingabo zayo kuva mu 2008 ubwo hafatwaga umwanzuro w’1807. Birareba by’umwihariko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu. Leta ya RDC yagura ikaninjiza intwaro uko ibyifuza.”

Uyu mudipolomate avuga ko ariko muri uyu mwanzuro wo mu 2008, ibihugu bigurisha RDC intwaro byasabwaga kubimenyesha komite ishinzwe ibihano mu kanama ka UN gashinzwe umutekano, kagakurikirana aho zinyura kagenzura niba ziterekeza mu maboko mabi.

Muri uyu mwaka, Leta ya RDC yasabye aka kanama gukurirwaho iri menyesha, igaragaza ko inzira intwaro ishaka zanyuramo nta mpungenge ziteye. Ambasaderi Châtaigner asobanura ko ubu busabe bwari bucyigwaho.

Ambasaderi Châtaigner asobanura ko mu mwanzuro w’2641 wafatiwe muri iyi nama tariki ya 30 Kamena, abakayitabiriye bavuguruye iri menyesha, basaba ko hajya hatangwa gusa urutonde rw’ubwoko bw’intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare Leta ya RDC igura.

Ni umwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 10 birimo u Buhinde, Brazil na Mexique byashyigikiye ko rigumaho, ibindi birimo u Burusiya na Kenya bishyigikira ko iri menyesha ryavaho ryose kuko ngo rivogera ubusugire bw’igihugu.

Yasubiyemo ati: “Uyu mwanzuro nta ngaruka ufite ku iyoherezwa ry’intwaro muri RDC (mu gihe ibihano bitareba Leta). Mu gihe M23 yubuye ibitero by’ubugizi bwa nabi, ikimenyetso cyo gukuraho iri menyesha ryose nta gushidikanya gishobora gukomera. Umwanzuro w’2641 ni intambwe ijya imbere Leta yakwishingikiriza isaba amahanga gufasha FARDC.”

Akanama ka UN gashinzwe umutekano kafashe uyu mwanzuro mu gihe ingabo za RDC zikomeje imirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23, aho zemeza ko zikomeje kuganzwa n’ubwo zifasha n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango, MONUSCO.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *