Ibiro by’ingabo za Ukraine byatangaje ko zavuye mu gace ka Lysychansk zari zisigayemo muri Leta ya Luhansk, kubera ubukana bw’imbunda u Burusiya bwakoresheje.
Mu gitondo cy’uyu wa 3 Nyakanga 2022 ni bwo Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya, Sergei Soigu yamenyesheje Umugaba w’Ikirenga, Perezida Vladimir Putin ko ingabo za Ukraine zari zisigaye muri aka gace zamaze kukavanwamo.
Ibiro by’ingabo za Ukraine ku mugoroba byemeje ko koko byabaye, nyuma y’imirwano ikaze. Biti: “Nyuma y’urugamba rukaze muri Lysychansk, ingabo za Ukraine zafashe icyemezo cyo kuva mu duce zari zifite no mu nkengero.”
Bisobanura ko izi ngabo z’u Burusiya zikoresha intwaro zirimo imbunda zirasa kure, MLRS, indege, ikoranabuhanga rijyanye n’igihe n’abasirikare benshi, Ngo iza Ukraine zabonye ko gukomeza kurwana bishobora kuzigiraho ingaruka mbi cyane.
Biti: “Mu rwego rwo gukiza ubuzima bw’abarinzi ba Ukraine, icyemezo cyo kuhava cyafashwe. Twakomeje kurwana, ariko ku bw’amahirwe make, ubushake no gukunda igihugu ntabwo byari bihagije ngo dutsinde. Ibikoresho n’ikoranabuhanga birakenewe.”
Ibi biro byavuze ko nyuma yo kuva muri aka gace, izi ngabo ziteguye gusubirayo kandi ngo zifite icyizere ko zizatsinda. Biti: “Tuzagaruka kandi mu kuri tuzatsinda!”



2 Responses
Ingabo za Ukraine zemeye ko zavuye muri Luhansk kubera ubukana bw’intwaro z’u Burusiya
AMAKU.YAIKIRENE
Ingabo za Ukraine zemeye ko zavuye muri Luhansk kubera ubukana bw’intwaro z’u Burusiya
AMAKU.YAIKIRENE