Perezida Kagame yasobanuye irengero ry’intwaro abarwanyi ba M23 binjiranye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye irengero ry’intwaro abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 binjiranye mu Rwanda ubwo baruhungiragamo mu 2013.

Muri uwo mwaka, M23 yari imaze umwaka urenga irwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yarasenyutse, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda no mu Rwanda.

Perezida Kagame mu kiganiro cyerekeye umunsi wo kwibohora ari kugirira kuri RBA, yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bambuwe intwaro, zisubizwa Leta ya RDC.

Umukuru w’Igihugu asobanura ko Leta ya RDC isobanukiwe neza ikibazo kiri hagati yayo n’uyu mutwe witwaje intwaro wubuye imirwano guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, bityo idakwiye gukomeza kubyegeka ku Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yasobanuye irengero ry’intwaro abarwanyi ba M23 binjiranye mu Rwanda
    Isumba byose iravug Iti ibyo mukora byose mwiherere nzabishir imbere y amaso yanyu uko bikurikirana byose. Iherezo ry iherezo rya byose.

  2. Perezida Kagame yasobanuye irengero ry’intwaro abarwanyi ba M23 binjiranye mu Rwanda
    Isumba byose iravug Iti ibyo mukora byose mwiherere nzabishir imbere y amaso yanyu uko bikurikirana byose. Iherezo ry iherezo rya byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *