U Bushinwa buri mu myiteguro yo gushyikiriza Zimbabwe impano y’inyubako nshya izajya ikoreramo inteko ishinga amategeko yuzuye itwaye miliyoni 140 z’Amadolari.
Uyu akaba ari umwe mu mishinga minini y’u Bushinwa hirya no hino muri Afurika igamije kurushaho guha iki gihugu cy’igihangange ijambo ku mugabane.

Iyi nyubako nshya irimo imyanya 650 yo kwicaramo izasimbura iyari isanzwe yubatswe mu gihe cy’ubukoloni ifite imyanya 100 mu gihe inteko ya Zimbabwe yari igizwe n’abadepite 350.
Iyi nyubako yubatse ku gasongero k’agasozi yubatswe n’ikigo cy’ubwubatsi cy’Abashinwa, Shanghai Construction Group, yishyuwe n’u Bushinwa ikiguzi cyose cyo kuyubaka Zimbabwe nta ruhare igizemo.

Abayubatse nk’uko bitangazwa na South China Morning Post, baravuga ko ubu yashyirwa mu maboko ya Zimbabwe nyuma y’imyaka 3 n’igice umushinga wo kuyubaka, washyizwe mu bikorwa n’abatekinisiye b’Abashinwa 500 n’abakozi b’Abanyazimbabwe 1200, utangiye.


