Byinshi utari uzi ku ntambara y’iminsi 6 yahanganishije Israel n’Abarabu mu 1967

Sangiza iyi nkuru

Basomyi, ubushize twabagejejeho iby’intambara y’abasirikare b’u Rwanda barwanye mu kitwaga Operation Kitona ku butaka bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe cyatambutse.
 
Ni inkuru yagaragaje ko abantu bayitabiriye kuyisoma ku bwinshi ari nacyo gitumye twihutira kubazanira amakuru n’amateka y’imwe mu ntambara karundura yabayeho nyuma y’Intambara ya 3 y’isi yose.
 
Nushake uyite “Intambara y’Iminsi 6 “ cyangwa se “Intambara ya Kamena “ nkuko wanivugira “ Milhemet Sheshet Ha Yamin “ mu rurimi rw’igiheburayo nkuko wanayita “an-Naksah “ mu cyarabu n’andi mazina yagiye ahabwa iyi ntambara yavugishije isi menshi ,uko byagenda kose iyi niyo ntambara yakarishye nyuma y’intambara ya 2 y’isi yose!
 
1.Mu minsi 6 gusa ingamba zamishe imituku isi yose icura umwijima [ Kurikira intambara ]!
 
Mbere na mbere ariko tubanze tuvuge muri make ko ubusanzwe kuva Israel yakwigenga bitashimishije ibihugu by’Abarabu.
 
Kugeza aho na magingo aya buri gihugu cy’Abarabu kiba cyumva cyahindura umuyonga agahugu ka Israel gato mu buso ariko karundura mu mateka n’imbaraga ndengakamere mu mpande zose.
Byatangiye Republika Yunze Ubumwe y’Abarabu [ ariyo Misiri cyangwa Egypt y’iki gihe ] ikora ubukangurambaga buhambaye mu bindi bihugu by’Abarabu ku ngingo yo kutihanganira na gato ukubaho kwa Israel nka Leta yigenga.
 
Uyu muhamagaro waje kwitabirwa na za Leta nyinshi zo mu Burasirazuba bwo hagati, birumvikana Misiri yari ku ruhembe rw’imbere.
igifaru
Ariko kandi n’andi mahanga akomeye yose y’Abarabu nk’ayitsamuye yasamiye hejuru iki gitekerezo cya Misiri inagaragara na magingo aya nk’igihugu kigwijeho imbara za gisirikare na politiki byo ku rwego rwo hejuru mu mahanga yose agize ibihugu by’Abarabu.
 
Tubibutse ko nubwo Misiri nta buhanga bw’Ibitwaro bya kirimbuzi igira ariko bitayibuza kuza mu bihugu bifite igisirikare kihagazeho ku isi kuko iza mu bihugu 15 bya mbere ku isi ikaba n’iya mbere muri Afrika ifite igisirikare gikaze kandi gihambaye.
 
Buri wese cyangwa buri kimwe cyose muri ibyo bihugu by’Abarabu cyumvaga bigitindiye gutangiza intambara maze Israel igasigara ari amateka masa masa ku ikarita y’isi.
 
Misiri yateguye ingabo kabuhariwe zigera ku 240.000 hamwe n’abandi basirikare basaga 307.000 bari bakusanyijwe n’ibindi bihugu 4 aribyo Syria , Yordanian na Irak n’ibikoresho by’intambara byari byiganjemo ibifaru 2.504 n’indege z’intambara 957 .
 
Beirut [ Liban ] nayo ntiyatanzwe kuko yahise ishyiramo indege rutura z’intambara 2 muri make abasirikare bari bambariye urugamba ku ruhande rw’Abarabu basagaga 547.000 .
 
Ariko mu ntangiriro abambariye urugamba bakabakabaga 240.000 abandi barekereje ku ruhande hafi aho ngo nibiba ngombwa baze gutera ingabo mu bitugu ingabo z’abarabu .
 
Israel ariko nayo ntiyari yicaye ubusa muri uko kwambarira urugamba kuko nayo yakoze ku ngabo zayo zizwi ku izina rya Tsahal cyangwa se Israel Defence Forces IDF mu magambo ahinnye y’icyongereza.
 
Si aba gusa kandi kuko Israel y’icyo gihe yabaraga abasirikare 240.000 mu Nkeragutabara zayo [ Reserve Force ] kandi aba bakaba ari nabo bari bafite ubunararibonye mu by’urugamba kenshi unasanga igihe cyose bahora bashyugumbwa imirwano dore ko nubwo ntawukunda intambara riko aba ba reservists ba Israel atari bo barota imirwano ibaye ! Bagashika n’iyonka bakajya mu ntambara! Kuko mu maraso yabo bakunda kurwana.
 
Israel n’ibifaru byayo 800 bikomeye cyane hamwe n’indege z’intambara zisaga 300 yahise yiyemeza kurasana n’abarabu mpaka kugeza ku musirikare wa nyuma kuko ntayandi mahitamo yari ifite.
 
2.Ibijya gucika bica amarenga, Misiri ifungira amayira amato ya Israel ku kigobe cya Aqaba !
 
Ubusanzwe ikintu cyari cyarakunze guteza amakimbirane ni ubukomane bwa Suez bwaje gucukurwamo umugende unyuzwamo ibicuruzwa bigana imihanda yose ku isi.
 
Uyu mugende wa Suez [ The Suez Canal ] niwo uhuza inyanja 3, ukaba umugende karemano [ Artificial Canal ] wahanzwe kugirango ujye unyuzwamo amato yikoreye ibicuruzwa mu nzira iva mu nyanja Itukura n’iy’Ubuhinde uva cyangwa ugana Mediterranee.
 
Aha rero niho hari hakunze kubaho gushotorana hagati ya Israel na Misiri ariko ntibikabye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
 
Ubwo Misiri yafataga umwanzuro wo gufungira Israel inzira ziyigeza ku cyambu cya Tiran iki cyambu kiri ahantu neza neza hakikijwe n’ubutayu bwa Sinai ari naho Israel yinjirira ku mazi mpuzamahanga yo ku Nyanja itukura .
 
By’ukuri ibi byari nko gufunga amazuru Israel ngo idahumeka kuko iki nicyo cyambu gikomeye gihuza Israel n’andi mahanga kabone nubwo Isreal ikora ku Nyanja nini yindi ya Mediterrannee ahagana Tel-Aviv.
 
Iki ni icyambu Abaheburayo aho kugiheba bari guhebera urwaje bakarwana umuhenerezo n’Abarabu mpaka habonetse umugabo utari akagabo !
 
Ukwezi kumwe mbere y’uko uru rugamba rutangira ku wa 27 Gicurasi 1967, uwari Prezida wa Misiri Bwana Gamal Abdel Nasser yabwiye Igisirikare cye kirwanira mu kirere ko “Misiri yiteguye kurasa Israel “ ko kandi Israel yibeshye igatangiza urugamba abanya Misiri bayibwira ngo “ Ahlan wa-sahlan “ bisobanuye mu cyarabu ngo “ Murakaza neza mboga zizanye ”!
 
Ni nabwo mbere gato y’iyi tariki kuwa 22-23 Gicurasi uyu Bwana Abdel Gamal Nasser yakojeje agati mu ntozi maze afungira Israel amazi n’umuriro ategeka ko guhera ubwo nta bwato bwa Israel bwemerewe gutambuka kuri icyo cyambu cya Tiran cyasaga n’igikikijwe n’inkombe z’Abarabu ku mpande zose.
 
Hakuno y’icyambu hari Misiri, hakurya hari Saudi Arabia naho amazi magari y’inyanja itukura yinjirira aho kugeza ku butaka bwa Israel na Yordania ahazwi nko mu kigobe cya Aqaba.
 
Nkuko twatangiye ariko tubabwira iyi ntambara yari ihuje amahanga menshi y’Abarabu na Israel.
 
Hano nubwo ariko twibandaga kuri Misiri nka gashozantambara,ntibikuraho ko Syria nayo yari irekereje mu Majyaruguru ya Israel n’ingabo zayo kabuhariwe,yiteguye gusiribanga aka gahugu benshi batinya kandi kicecekeye .
 
Yordania nayo ariko yararumaga igahuha cyane ko Israel ngo yari yayiburiye kutisuka muri iyi ntambara ikanga, nayo yahoraga ikubita agatoki ku kandi kubera yasaga niri hafi neza neza y’umuji wa Yerusalemu kurusha ibindi bihugu byose kandi ariwo pfundo ry’intambara y’abarabu.
 
Tubibutse ko Yordania ari yo iherereye hafi na West Bank cyangwa se Cisjordanie ku bakoresha igifaransa, utu tukaba ari uduce duherereyemo umurwa mukuru wa Palestine Ramallah hafi n’umuji wa Yerusalemu mu burasirazuba bwa Israel.
 
Liban nayo nubwo nta gatege yari yifitiye ariko kuba ikora ku butaka bwa Israel yumvaga itatangwa cyane ko imitwe ya Hezbollah iharanira kubohoza ubutaka bw’Abarabu Israel yigaruriye ariho yari ishinze ibirindiro .
 
Kuba Liban yari yasinyiye kwinjira mu rugamba harimo nibura inyungu 2 ku Ngabo z’Abarabu.
 
Inyungu ya 1 Ni uko Abarabu bashoboraga gukoresha ikirere cya Liban mu kurasa bitabagoye umuji wa Tel-Aviv n’inkengero zayo.
 
Byanashobokaga ko ingabo zo ku butaka no mu mazi hamwe n’ibisasu bya Irak byakoresha ikirere cya Liban kimwe na za Radars ziyobora ibisasu zashoboraga gushingwa muri Liban kabone nubwo nta gisirikare Beirut yari ifite cyakwisukira intarumikwa za Israel ariko Liban yari Starategy nziza mukurasa Israel.
 

  1. Ingabo za Syria na Liban mu Majyaruguru, Yordania mu Burasirazuba, Misiri ahasigaye hose Israel hagati nk’ururimi,ikinyoma cy’ubutasi bw’Uburusiya!

 
Mu kwezi ku Ugushyingo mu 1966, Misiri yari yarakoze amasezerano yo gutabarana n’igihugu cya Syria.
 
Mu bigaragara aya masezerano mu bya gisirikare yahaye Misiri uburyo bwo kwiyumvira ko nubwo Israel yakomera gute itabasha ibisirikare bya Misiri na Syria cyane ko na nubu Syria iri mu bihugu bifite Ingabo zikaze kandi icyo gihe Syria yanakolonizaga mu mayeri igihugu cya Liban.
 
Aha rero ninaho Gamal Abdel Nasser wa Misiri yahereye ashingira ku makuru yari ahawe n’Uburusiya ko Israel yamaze kurundanya abasirikare ku mupaka wa Syria nyamara amubeshya yishakiraga isoko ry’ibitwaro by’Uburusiya !
 
Nawe ahera ko ategura ibitwaro n’Abasirikare ku murongo ugabanya Israel na Misiri kuva kuri Gaza kugeza mu butayu bwa Sinai nko guha gasopo Israel ko ihirahiriye gutera Syria, Misiri nayo yahita iyitera rukabura gica.
 
Nkuko twabibonye haruguru aha ni naho Misiri yafungaga umupaka w’inyanja kuri Tiran maze uwari Prezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bwana Lyndon Johnson atangaza amagambo asa nk’imbozi kuri Misiri agira ati :
 
“Niba igikorwa cyo gufungira amayira ikindi gihugu cyashobora gushoza intambara ikaze , byaba ari agahomamunwa ko hagira uwibwira ko Ubwinjiriro bw’amazi bwa Tiran bwakagombye kuba bufunzwe none. Ku bw’ibyo rero uburenganzira bw’inzirakarengane bugomba kubahirizwa haba ku butaka no mu nzira zo mu mazi kuri buri shyanga ryose riri ku isi” .
 
Ubwo kandi uko Misiri yagasinyanye na Syria amasezerano yo kurwanira hamwe ni nako ku wa 30 Gicurasi 1967, Misiri yasinyanaga andi masezerano yo kurwanira hamwe na Yordania binasa naho byabaye nk’ikizere ntakuka ko Israel imaze kugotwa burundu.
 
Misiri yo ndetse yanafashe ingamba zo kwohereza Ingabo zayo ku butaka bwa Yordania kugirango zizahatangirize ibitero kuri Yerusalemu nko guhumbya.
 
4.Imirwano nyirizina ,Operation Focus y’ingabo zirwanira mu kirere za Israel yahahamuye Abarabu ku munsi wa 1 w’intambara!
Ibyakorwaga byose na Misiri n’Abarabu ariko Israel n’ingabo zayo ntiyari yicaye ubusa kuko yifashishije urwego rwayo rw’ubutasi ruzwi nka Mossad hamwe n’izindi nzego z’iperereza z’imbere mu gihugu no hanze yacyo zari ziryamiye amajanja.
 
Aha ariko usanga bivugwa ko na CIA ya Leta Zunze Ubumwe yari irekereje ku ruhande rwa Israel kuko nubwo ubutasi bw’Uburusiya bwahaga amakuru Abarabu ,ari nako ingabo za Israel zafatanyaga n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukusanya amakuru y’imyiteguro y’urugamba ku ruhande rw’Abarabu.
 
Mbere gato indege z’intambara za Israel zakunze kugaragara zikora akarasisi k’intambara mu kirere hafi 4 ku munsi ibintu byasaga no kwerekana igihagararo gikaze cy’ingabo zirwanira mu kirere za Israel.
 
Abarabu nabo bati twatanzwe nabo bahise batangiza imyireko y’indege zabo z’intambara ariko bo bakabikora 2 ku munsi. Nuko intambara iratutumba sinakubwira.
 
Misiri yakajije ibirindiro ku muhanda mukuru uhinguranya ubutayu bwa Sinai,aho Misiri yatekerezaga ko byakorohera Israel n’ingabo zayo kunyuza ibitero ku buryo bworoshye.
 
Nyamara IDF cyangwa se igisirikare cya Israel cyahisemo gutegura intambara kinyuze ahantu habo hashoboka Misiri n’Abarabu batapfa gukeka ko umwanzi yahanyuza ibitero, ahantu hatari amayira niho Israel yapanze kurwanira.
char
James Reston,umunyamakuru wa The New York Times yo kuwa 23 Gicurasi 1967 icyumweru n’igice mbere yuko rwambikana yanditse agira ati :
 
Mu kinyabupfura na morale, ibikoresho ndetse n’ubushobozi buhambaye n’ubunararibonye bw’aba Jenerali ba Nasser wa Misiri n’ingabo ze nzi, kabone nubwo bakwikusanya n’Abarabu bose, biramutse habayeho ko Uburusiya butabafasha mu buryo bw’imbonankubone ,ntabwo bahagarara n’umunota n’umwe imbere y’ingabo za Israel …”
 
James Reston yongeyeho ko “Ubwo ingabo za Misiri zari 50.000 muri Yemen, aba Jenerali bazo n’indege z’intambara zabo ubwabo barananiwe ndetse indege zabo zikajya zihanura ubwazo, mwibaze umuntu wanananiwe kurwana muri Congo”! James Reston.
 
Raporo ya CIA bya Biro by’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kuwa 26 Gicurasi 1967, nayo yunze mu rya James Reston wa The New York Times nayo ivuga ko ingabo za Israel zifite ubushobozi bwo gusukuma iza Misiri zikazambura icyambu cya Tiran ko ariko zizahatakariza abasirikare batabarika ndetse n’ibikoresho byinshi.
 
4.1 Buri bucye Israel n’Abarabu barwana ,Israel yari yapanze gutsinda Abarabu mu minsi 3 cyangwa 4 gusa [ kurikira…]!
 
Ku itariki ya 1 Kamena habura iminsi 3 ngo rwambikane ku mpande zombi, inama y’abaminisitiri ya Israel yarateranye hashyirwaho Guverinoma y’Ubumwe bw’igihugu ihabwa amabwiriza yo gutangiza intambara mbere yuko Abarabu barasa kuri Israel.
 
Ku itariki ya 5 Kamena mu rukerera, ingabo za Israel zirwanira mu kirere Israel Air Force IAF mu magambo ahinnye zatangije igikorwa cya mbere cy’urugamba kitiriwe Operation Focus!
 
Indege zo mu bwoko bwa MIG zakorewe mu Bufaransa nizo ziyambajwe muri iyi Operation kabuhariwe y’ingabo zirwanira mu kirere za Israel.
Indege 12 z’intambara za Israel muri 200 yari itunze zo muri ubu bwoko nizo ziyambajwe mu gutangiza iki gikorwa ku ikubitiro .
 
Saa 07h45 za mu gitondo ibirumbeti by’intabaza bya Israel byavugiye icyarimwe mu gihugu cyose bimenyesha ko urugamba rutangiye ku mugaragaro.
 
Misiri yahuye n’uruva gusenya kuko bitewe nuko itagiraga ahantu ho guhisha indege zayo z’intambara mu kuzimu,Indege z’intambara za Israel zigabije ikirere cya Cairo, ariko zirinda cyane kugurukira hejuru cyane zikanga ko zavumburwa na Radars za Misiri.
 
Indege z’intambara za Israel zaciye ku nkengero y’inyanja ya Meditterranee zigurukira hasi cyane zuburukira kuri Cairo abasirikare bakinywa icyayi abandi bakihumura. Izindi zaciye hepfo ku nkengero y’inyanja itukura.
 
Ingabo za Israel yakoze agashya zihengera Abagaba b’ingabo za Misiri bagiye muri Sinai gusura ingabo zabo zari zugarije umupaka wa Israel.
 
Maze aba ba Jenerali ba Misiri bagihagurutsa indege zabo indege za Israel nazo ziba zihagurutse bityo Ingabo za Misiri zijya mu rungabangabo ziyoberwa ibyabaye aba Pilotes ba Israel bivanga n’indege ziherekeje ba ba Jenerali ba Misiri ariko bo bagendera hasi bihinduka agatogo.
 
Radars za Misiri zareba zikabona ari indege zabo n’izindi badasobakiwe!
Radars za Misiri ziboneraga indege z’aba ba Jenerali ba Misiri naho ntibakamenye ko indege za Israel ziri kugurukana nazo ariko ziri hasi cyane y’iza Misiri !
 
Misiri ibura iz’irasa n’izireka imbunda zihanura indege zihera mu cyeragati.
 
Imbunda za Misiri SA-2 zihanura indege zahawe amabwiriza yo kudahubuka kugirango zitikora mu nda aba Jenerali ba Misiri bakahatikirira.
 
Radars za Yordania ariko zamenye ko Israel yatangiye intambara ziburira Misiri nyamara Israel ivangira itumanaho ry’Abarabu .
 
Birangira ingabo za Israel mu kanya gato nkako guhumbya zibasha kurasa no gusenya indege 338 za Misiri zabaga ziparitse ku bibuga y’indege by’igisirikare cya Misiri muri icyo gitondo i Cairo hahinduka umuyonga.
 
Israel yashenye indege hafi ya zose za Misiri inica aba Pilotes 100 b’ingabo za Misiri, ikintu cyayikoze mu nda Misiri itangira kuyoberwa ibiyibayeho!
Misiri yahatakarije indege 30 zo mu bwoko bwa Tu-16 Bombers , 40 II-28 Bombers 12 SU-7 MIG 21 zigera kuri 90 nizindi 20 zo mu bwoko bwa MIG-19s ,hamwe na 25 MIG-17 harimo na Kajugujugu n’izindi ndege 32 .
 
Ingabo za Israel kandi zashegeshe Radars SAM za Misiri zose mu gihe indege 19 za Israel arizo zahasandariye habariwemo na 13 zahanuwe n’imbunda zihanura indege izindi zikesurana n’iza Misiri mu kirere zari zagerageje kuza gutabara.
 
Ibi byatumye Israel yigaragaza nka kizigenza mu ntambara zo mu kirere [ Air Power Superiority ] kur wego ruhanitse kurusha urw’Abarabu na Misiri.
 
Iby’uru rugamba rwo ku munsi wa mbere Misiri n’Abarabu bavuze ko atari ukuri ko ari propaganda y’ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’isi ariko nyuma biza kugaragara ko kwari ukuri kwambaye ubusa!
 
Ibi ariko ntibyabujije Radio ya Misiri gutangaza intsinzi y’Igisirikari cya Misiri nk’imwe muri propaganda yo kudahahamura abanya Misiri no kudaca ingabo morali zari ku rugamba.
 
Radio ya Cairo ubwayo yarihanikiriye itangaza ko Misiri yahanuye indege 70 za Israel byahe byo kajya.
 
5.Intambara muri gace ka Gaza no mu butayu ba Sinai !
 
Misiri yari yarateguye Diviziyo 7 muri Sinai ,izi Diviziyo zari zigabanijemo amatsinda 4 arwanisha ibifaru, 2 arwanisha ingabo zo ku butaka hamwe n’irindi rikoresha twa Bulende duto [ Mechanized Infantry ].
 
Abasirikare 100.000 , Tanki 950 hamwe na twa Bulende duto 1100 hamwe n’ibibunda bya rutura birasa kure 1000 byari byiteguye guhangana no gusiribanga Israel.
 
Israel nayo yari yakoze ku basoda bayo 70.000 bambariye urugamba ku rwego rukaze ,hamwe no ku bifaru byayo 700 muri za Burigade 6 ziherekejwe na Burigade 3 z’Aba Paracommando bamanukira mu mitaka.
 
Bari baramaze kwiyegeranya ariko bucece habe no kuvuza ama Radio yabo y’itumanaho.
 
Israel yari itegereje imbarutso ngo rwambikane kahave!
Israel ngo yari yapanze kurasira icyarimwe ku butaka no mu kirere ingabo za Misiri kandi ikajya izituruka ku ruhande [ Combined Force Flanking Approach ] hariho kwirinda gusakirana icyamaso n’Ibifaru bya Misiri.
 
Jenarali Major Israel Tal wa Israel yari ayoboye urugamba ahagana mu Majyaruguru ya Sinai, yinjira ku mpande 2 iya Khan Yunis na Nahal Oz.
 
Mu kanya gato gahoro gahoro aba asumbirije ingabo za Misiri hafi n’umupaka wa Rafah ku nkengero za Gaza.
 
Yakomeje yegera umugenda wa Suez na El-Qantarah el-Sharqiyya .Iki gitero cyari kiyobowe na Colonel Shmuel Gonen na Burigade ya 7 y’ibifaru ya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jenerali Major Tal yasabye abasirikare be kandi kugota Khan Yunis birumvikana anasaba Colonel Manachem Aviram kunyura hepfo muri icyo gihe aba Paracommando bari bamaze gufata Rafah bamanukiye mu mitaka.
 
Muri iyi mirwano ariko Israel yarahakubitiwe kuko yahatakarije abasirikare batari bake ariko baranga bafata ako gace bibagoye kuko ingabo za Misiri zari zabaryanye karungu ariko birangira Khan Yunis ifashwe yose.
 
Colonel Gonen yatangarije itangazamakuru ko Israel ihatakarije ingabo na za bulende ndetse ko Rafah yabaciyemo igikuba ariko cyatumye Misiri ihatakariza abasoda 2000 na Tanki 40 zikahatikirira.
 
Nguko uko Khan Yunis na Rafah byafashwe mu rugamba rutari rworoshye na Jenerali Major Israel Tal wari wungirijwe na Colonel Gonen .

  1. Urugamba rw’urukatsa rwa Abu-Ageila rwari ruyobowe na Jenerali Major Ariel Sharon .

 
Turacyari muri Sinai ariko tugannye ahagana epfo ku nyanja itukura aha twavugaga hejuru harebaga Gaza n’inyanja ya Meditterranee .
 
Ubu turamanutse ku nyanja itukura hafi ya hahandi Misiri yari yarihaye gufunga icyambu cya Tiran ku Kigobe cya Aqaba.
 
Jenerali Majoro Ariel Sharon na Division ye y’ibifaru ya 7 yari yatejemo .
 
Yarasukiye kuri Um-Katef asanga ingabo za Misiri zamwiteguye zari ziyobowe na Jenerali Majoro Sa’adi Nagib wa Diviziyo ya 2 y’ingabo za Misiri zirwanira ku butaka.
 
Misiri yari ihafite ingabo 16.000 na Batayo yitwaje ibisasu bisenya Bulende bya SU-100 byakozwe n’aba Russia hamwe n’ibifaru byabo bya T-34-85 byari byararwanye mu ntambara ya 2 y’isi.
 
Majoro Jenerali Ariel Sharon we yari afite abasirikare 14.000 bitwaje ibifaru bizwi nka AMX-13 ,Centurion na M50 Super Shermans .
 
Jenerali Sharon yari kumwe na Commandant Avram Yoffe aho bwakeye ingabo za Israel ziherekejwe n’aba Paracommando bazo bari bamaze kwirara mu ndaki z’abasirikare ba Misiri rukambikanira mu ndaki imbere indani.
israel
Gusa Ariel Sharon yashatse gutomera Sinai asanga ingabo za Misiri zariye ibamba I Tarat Umm ,Umm Tarfa na Hill 181.
 
Indege y’intambara ya Israel iba irahanuwe na Misiri intambara ihindura isura.
Ingabo za Generali Majoro Ariel Sharon zarahatikiriye ariko zibasha hamwe n’ibifaru byazo kwinjira muri Abu-Ageila .
 
Muri iryo joro ahagana saa 10h00 Jenerali Ariel Sharon afashijwe naa Colonel Yekutiel Adam na Kajugujugu zabo babashije kubaka urukuta rw’ibibunda birasa kure byo mu bwoko bwa Mortar 105 mm na 155 mm ngo rutigeze rubaho mu mateka y’intambara Israel yarwanye.
 
Aha niho undi mu Commandant wa Israel witwa Danny Matt ngo yakoze agashya atera ingabo za Misiri aziturutse inyuma asenyagura intwaro zabo zirasa kure muri uru rugamba Israel yahatakarije abasirikare 40 abandi 140 barahakomerekera.
 
6.1 Jenerali Majoro Ariel Sharon ngo yaba yarategetse ibifaru bya Israel kwivanga n’ibya Misiri bigatsonyorana amaso ku maso!

Um-Katef imaze gufatwa Jenerali Sharon yahise afata umwanzuro wari utarabaho, ategeka ibifaru bya Israel gusatira ibya Misiri bikajya bigongana nta mbabazi hakarebwa ibikomeye kurusha ibindi.
 
Ibi ngo byabereye amayobera aba Commandants b’Ingabo za Israel bari guhuza ibikorwa by’intambara bose barahirira Jenerali Sharon waje no kuba ikirangirire muri iyi ntambara yari ikaze kurusha izindi zose Israel yarwanye kubera utwo duhangano yazanyemwo!
 
Ibifaru 40 bya Misiri byarahatsonyokeye naho 9 bya Israel nabyo bihahurira n’uruva gusenya.
 
Misiri yahatakarije abasirikare 300 abandi 100 bafatwa mpiri mu gihe Israel yahatakarije abagera kuri 14 n’inkomere 41.
 
Aha niho Jenerali Avraham Yoffe yashoboye kwifashisha ingamba zombi za Jenerali Tal mu majyaruguru na Jenerali Ariel Sharon mu majyepfo bya Sinai maze anyura hagati yabo arahinguranya mu gicuku aba yigaruriye Abu- Ageila yose.
Ibi byose ariko yaba ukwigarurira Rafah na Khan Yunis ndetse na Abu-Ageila nta na rimwe ingabo za Israel zari bwinjire muri Gaza na rimwe .
Minisitiri w’Ingabo za Israel, Bwana Moshe Dayan yari yabahaye gasopo kutinjira muri Gaza.
Ibi ariko byarangiye habayeho kutabyumvikanaho hagati y’uwari umugaba w’Ingabo za Israel, Jenerali Itzak Rabin waje gutegeka ingabo gufata Gaza kubera abanya Palestines bari batangiye kurasa ku midugudu ya Nirim na Kissufim muri Israel Gaza nayo kuva ubwo iraraswa ifatwa ityo.
 
Uru rwari urugamba rwo mu itangiriro ubutaha tuzabagezaho intambara ya West Bank hafi na Yeruzalemu hamwe no mu birwa bya Golan ku mupaka wa Syria mpaka iminsi 6 uko byagenze.
Ni urugamba ruzaba ruryoshye bitangaje! [ BIRACYAZA ]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David Marshall- Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *