Rutahizamu Lague Byiringiro ukinira APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yagaragaye yagiye kurya ubuzima na Madamu we Uwase Kelia bitegurana kwibaruka imfura.
Lague cyo kimwe na bagenzi be bakinana muri APR FC bari mu biruhuko, nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wabasigiye igikombe cya shampiyona.
Amafoto na videwo uyu mugabo w’imyaka 22 y’amavuko yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana we n’umufasha we bari ku mazi bizihiwe.
Ni amafoto agaragaza Madamu Uwase Kelia akuriwe, ibisobanura ko bombi bitegura kwibaruka umwana w’imfura.
Ku itariki ya 07 Ukuboza 2021 ni bwo Byiringiro Lague yakoze ubukwe na Kelia bari bamaze igihe bakundana, bwitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe.






2 Responses
Rutahizamu wa APR FC na madamu we ukuriwe bagaragaye barya ubuzima (Amafoto)
Yooo disi niyo mpamvu gukina umupira ibisigaye byaramwihishe?
Rutahizamu wa APR FC na madamu we ukuriwe bagaragaye barya ubuzima (Amafoto)
Yooo disi niyo mpamvu gukina umupira ibisigaye byaramwihishe?