Umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi, Papa Francis, yanyomoje abahwihwisa ko afite umugambi wo kwegura kuri iyi nshingano.
Mu kiganiro cyo ku wa 2 Kamena 2022 yagiranye n’umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), Phil Pullella, Papa Francis yasobanuye ko abatekereza ko yakwegura babishingira ku kuba hari abamubanjirije beguye.
Abeguye barimo Benedicto XVI yasimbuye kuri iyi nshingano, mu 2013, Gregory XII mu 1415 hamwe na Celestine V mu 1294.
Papa Francis yagize ati: “Ibi byose byabaye byatumye hari abatekereza ko hashobora kubaho ukwegura. Ariko ibyo ntibigeze binza mu bitekerezo. Ubu simbitekereza.”
Pullella yamubajije niba hari ubwo byashoboka ko na we yazafata iki cyemezo, wenda bitewe n’ibibazo by’ubuzima, asubiza ko nta byo yamenya. Ati: “Ntabwo tubizi. Imana ni ko ivuga.”
Papa Francis yananyomoje andi makuru amuvugwaho ko yaba arwaye kanseri. Yavuze ko yisuzumishije, abaganga bamubwira ko adafite ubu burwayi.


