Ambasaderi wa USA n’uw’u Burusiya mu Bushinwa bahuriye mu nama baterana amagambo

Sangiza iyi nkuru

Ba ambasaderi ba Amerika n’u Burusiya mu Bushinwa bateranye amagambo hafi gufatana mu mashati bapfa intambara yo muri Ukraine ubwo bahuriraga mu yaberaga nama i Beijing.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Nicholas Burns, yatangarije Inama y’Amahoro ku Isi (World Peace Forum) i Beijing ko igitero cy’u Burusiya “kidafite ishingiro” kandi ari “ikintu gikomeye kibangamiye gahunda y’Isi”.

Ambasaderi Burns yagize ati: “Intambara y’u Burusiya muri Ukraine, kuba u Burusiya bwarambutse umupaka n’ingabo, butashotowe, kandi bugatangiza iyi ntambara n’imibabaro myinshi y’abantu, ku buryo abaturage benshi b’inzirakarengane bapfuye, ibi ni ukurenga ku buryo butaziguye Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye,” ibi yabibwiye abitabiriye iyi nama yakiriwe na Kaminuza ya Tsinghua.

Ambasaderi wa Amerika kandi yavuze ko ibindi bihugu bibabaye kubera ko u Burusiya bwafunze ibyambu bya Ukraine bigahungabanya iyoherezwa ry’ibinyampeke mu mahanga.

Ati: “Hano hari ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa. Kiyongereyeho iyi ntambara itemewe, irenganya kandi ikaze y’u Burusiya muri Ukraine”.

Ariko Ambasaderi w’u Burusiya, Andrey Denisov, wavuze nyuma ya Burns, yavuze ko “atemeranya na gato” n’aya magambo kandi mugenzi we w’Umunyamerika yirengagije amateka yo kwaguka kwa NATO nk’uko iyi nkuru dukesha South China Morning Post ivuga.

Denisov ati: “Muri rusange, NATO iri mu ntambara n’u Burusiya binyuze mu bayihagarariye.”

Yakomeje kandi agira ati: “Nta kubuza [kohereza ibinyampeke mu mahanga]. Koridoro zose zirakinguye. Intambwe iheruka guterwa n’u Burusiya ni ugukura ingabo mu Kirwa cy’Inzoka (Snake Island).”

Iki kirwa cy’ingenzi mu kugenzura inzira zo kohereza ibicuruzwa binyuze mu Nyanja y’Umukara, cyatawe n’ingabo z’u Burusiya mu cyumweru gishize mu byo Moscou yavuze ko ari ikimenyetso cyiza. Ukraine yavuze ko Abarusiya bahatiwe gusubira inyuma kubera umuriro w’imbunda zayo na misile.

Denisov yashimye Beijing uburyo yakoresheje “bushyira mu gaciro “, yongeraho ati: “Ahanini, abo dukorana hano mu Bushinwa bavuga ko bazi neza aho intandaro y’ikibazo cya Ukraine kiri.”

Kugeza ubu u Bushinwa bwanze kwamagana igitero cy’u Burusiya kandi bunenga ishyirwaho ry’ibihano ndetse no kwaguka kwa NATO mu burasirazuba, buvuga ko ubwo bufatanye bwateje amakimbirane menshi aho gukemura ibibazo.

Densiov yavuze ko u Bushinwa bwahamagariye impande zose gufata icyemezo cyubaka, anasaba ko bushobora “kugira uruhare” nk’umuhuza.

Ati: “U Bushinwa bufitanye umubano mwiza na Ukraine. Kandi niho nizera ko mu buryo bumwe, u Bushinwa bushobora kohereza ikimenyetso runaka ku baturanyi bacu kugira ngo bashyire mu gaciro”.

Muri iyi nama, ba ambasaderi b’u Bwongereza n’u Bufaransa na bo bagize icyo bavuga, aho Caroline Wilson wo mu Bwongereza yifatanyije na Burns mu kwamagana ibivugwa ko NATO, avuga ko ari “Ihuriro ryo kwirwanaho”, ibangamiye u Burusiya.

Ati: “U Burusiya bufite umupaka wa kilometero 20.000, kandi ni igihugu kinini cyane”. “Kimwe cya 16 cy’umupaka kiri ku bihugu bya NATO, bityo rero inshingano nyamukuru y’intambara irasobanutse, inshingano nyamukuru zifitwe n’u Burusiya.”

Burns yari yavuze mbere ati: “Mwe [Abarusiya] mwemeye kwaguka kwa NATO. Mwakoranye n’ibyo bihugu byose, none uragerageza kuvuga ko mu buryo runaka badafite uburenganzira bwo kwigenga n’ubusugire.”

Hagati aho, ambasaderi w’Ubufaransa Laurent Bili yavuze ko u Bushinwa n’u Burayi byombi byifuza igisubizo cy’amahoro kandi ko bigomba gufatanya guhagarika imirwano no kongera ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo bifashe “kugabanya ingaruka z’intambara”.

Ati: “Urugero, u Bushinwa bushobora kwitabira ibikorwa by’Ishami rya Loni rishinzwe Ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) kugira ngo u Burusiya buhagarike gukumira ibiribwa byoherezwa hanze biva muri Ukraine no gukemura ikibazo cy’ibiribwa”.

Ambasaderi Burns kandi yashinje u Bushinwa gukwirakwiza “poropagande y’u Burusiya” anasaba minisiteri y’ububanyi n’amahanga “kureka gushinja NATO kuba yaratangije intambara”.

Yagize ati: “Nizeye ko umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa na we azareka kuvuga ibinyoma kuri laboratoire ya bioweapons y’Abanyamerika, itabaho muri Ukraine … Ibi binyoma ni imyitwarire y’ubutegetsi bw’igitugu busanzwe butavugisha ukuri.”

Ku wa Mbere, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian, yateye utwatsi ibyo Burns anenga, abwira abanyamakuru ko “Umukozi w’Amerika ni we wakwirakwije ayo makuru.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *