Nyuma y’ubutumwa bwa mbere bw’ubukungu n’ubucuruzi bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, muri Werurwe, bwahuje ba rwiyemezamirimo barenga 520 n’abafatanyabikorwa mu bukungu baturutse mu bihugu birenga 20 byo ku Isi bikoresha Igifaransa, uyu muryango wateguye ubutumwa bwa kabiri bw’ubukungu n’ubucuruzi muri Afurika yo hagati (MEAC) ku bufatanye n’abayobozi b’ibihugu bireba.
Bizayoborwa na Geoffroi Montpetit, Umuyobozi muri OIF, guhera ku itariki ya 6 kugeza ku ya 8 Nyakanga 2022 i Libreville (Gabon) na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, guhera ku itariki ya 11 kugeza ku ya 13 Nyakanga 2022, i Kigali nk’uko tubikesha Financial Afrik.
N’ubwitabire bw’amasosiyete yo mu karere agera kuri 250 hamwe n’amasosiyete arenga 110 n’abafite aho bahuriye n’ubukungu baturutse mu bihugu bigera kuri mirongo itatu bivuga Igifaransa, MEAC itanga amahirwe yo guteza imbere umubano w’ubucuruzi, gushaka abafatanyabikorwa bashya no kugirana amasezerano mu gihe bungukirwa no kurushaho kugaragara mu bucuruzi muri Afurika yo hagati.
Ubu butumwa kandi buzaba umwanya wo gushimangira imiyoboro hagati y’amasosiyete n’ibigo by’ubukungu biva muri Afurika, Amerika y’Amajyaruguru, Aziya, u Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati n’inyanja y’u Buhinde, mu nzego zikurikira:
Inganda zikomoka ku buhinzi
Ingufu zisubirwamo
Ibicuruzwa na serivisi
Ubu butumwa kandi butanga amahirwe yo gusobanukirwa neza n’ubucuruzi, umwihariko n’ibibazo by’ishoramari muri Gabon no mu Rwanda binyuze mu gusura amasosiyete yaho no kungurana ubunararibonye n’ibitekerezo mu mahuriro y’ubukungu, agaragaza umwihariko n’ingorabahizi mu nzego eshatu zavuzwe.
Ubu butumwa bwateguwe hagamijwe gushimangira umubano w’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu na za guverinoma n’indorerezi 88 bigize OIF, hagamijwe kandi guha amasosiyete mu bihugu byose bivuga Igifaransa inkunga yo kuzamuka mu buryo burambye binyuze mu kuzamura ubushobozi bw’ubukungu, ikoranabuhanga n’imari muri Afurika yo hagati ndetse no hanze yayo, hifashishijwe umubano wihariye n’ibyiza byo gusangira ururimi rumwe.


