Komisiyo y’burenganzira bwa Muntu muri Uganda yategetse Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) gufungura byihuse kandi nta manania umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe itangazamakuru (UMC) umaze amezi abiri afungiwe ahantu hatazwi.
Ku itariki ya 2 Gicurasi nibwo Obed Katureebe yatwawe n’abashinzwe umutekano babiri bamusanze iwe, kandi kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara. Kw’ikubitiro inzego z’umutekano zavuze ko yafashwe akaba acumbikiwe muri kasho ku mpamvu z’umutekano we.
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagize iti “Mu gihe Obed Katureebe ari mu maboko yanyu kuva ku ya 2 Gicurasi 2022, kandi mu gihe Komisiyo yemera ko uwo muntu afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa akumirwa, ibi ni ukugira ngo muhite murekura bidatinze Obed Katureebe uvugwa. Kubinanirwa mushobora kuryozwa agasuzuguro hashingiwe ku ngingo ya 53 (1) (d) y’Itegeko Nshinga, ”
Nyuma y’umunsi umwe Katureebe atawe muri yombi, umuyobozi we, Ofwono Opondo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Itangazamakuru cya Uganda, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yafashwe mu rwego rwo kumurinda.
Abajijwe kuri uyu wa Mbere ushize niba Katureebe arinzwe mu mezi abiri ashize yose, Opondo yavuze ko aribyo yijejwe nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Yagize ati “Icyo gihe, nizeye ko inkuru zabo ari ukuri. Ariko, nyuma y’iminsi irenga 60 ubungubu, ndatekereza ko bangize igicucu, birababaje kandi ntibyemewe. Nasabye buri munsi ko bazana iki kibazo ku mwanzuro uhuje n’amategeko ya Uganda,”
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Katureebe, hakwirakwiye amakuru yavugaga ko uyu yaba yaratawe muri yombi azira konti ya twitter y’uwitwa Robert Patrick Fati Gakwerere, yakoreshejwe mu kwibasira guverinoma y’u Rwanda n’umukuru w’igihugu, aho byavugwaga ko yaba ari Katureebe wiyita Gakwerere ariko yarabihakanye.


