Prof. Luaba wayoboye ICGLR ntiyizeye ko RDF itazajyana n’izindi ngabo za EAC muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu wigisha muri kaminuza ya Kinshasa wanabaye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), Prof. Alphonse Ntumba Luaba, ntiyizeye ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zitazajyana n’izindi z’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Prof. Luaba mu nyandiko y’igitekerezo cye yatambutse mu binyamakuru bitandukanye byo muri RDC, yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Leta yabo cyo kutemera ko RDF iba mu ngabo zizoherezwa kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba.

Gusa abona hakwiye kuzabaho isuzuma, kugira ngo izi ngabo zitazagendera mu isura y’ibihugu byemerewe kuzohereza, kuko ngo rubifitiye ubushobozi. Ati: “Niba haremejwe ishyirwaho ry’umutwe w’akarere kandi ukaba uri mu nzira yo gutangira ibikorwa, ni ngombwa ko, kubera impamvu zitandukanye, u Rwanda rutabamo, ariko na none hakwiye gusuzumwa niba u Rwanda rutazinjira mu zindi ngabo z’akarere. Rubifitiye ubushobozi.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kiganiro yagiriye ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru tariki ya 4 Nyakanga 2022, yavuze ko nta we cyinginga ko kizajyane abasirikare bacyo muri RDC mu mutwe wa EAC.

Yagize ati: “Niba mbyibuka neza, u Rwanda rwageze muri EAC mbere ya RDC. Ibyo ariko ntacyo bitwaye, twese turi abanyamuryango ba East African Community. Iyo bavuze rero ingabo za EAC, mu by’ukuri bisobanura ko u Rwanda ruri mu bagize izo ngabo.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ibi ariko kandi bituma urugendo n’umuti w’ikibazo byoroha kurushaho, mu gihe uruhande bireba ari rwo RDC ruvuga ko rutewe ikibazo no kuba u Rwanda rwakwitabira. Ibyo nta kibazo binteye. Nta muntu n’umwe turi kwinginga ngo tube muri izi ngabo.”

Umukuru w’Igihugu yongereyeho ko u Rwanda rwakwishimira kubona ingabo z’ibindi bihugu bya EAC zishoboye gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, rwo rutarimo, kubera ko n’ubusanzwe iki gikorwa gisaba ikiguzi. Yashimangiye ko u Rwanda rwifuza kubona akarere gatekanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *