Umunyarwanda w’imyaka 22 y’amavuko witwa Tuyishime Emmanuel, tariki ya 4 Nyakanga 2022 yagwiriwe n’ikirombe cy’umucanga mu karere ka Kabale muri Uganda.
Umuvugizi wa Polisi mu gice cya Kigezi Kabale iherereyemo, yasobanuye ko mu masaa moya y’uwo munsi ari bwo Tuyishime ukomoka mu karere ka Gicumbi hamwe na bagenzi be 11 binjiye muri Uganda, bajya gucukura umucanga ahitwa mu Kiyovu mu gace ka Ryakarimira.
Uyu Muvugizi, Elly Mate, nk’uko Chimpreports ibivuga, yakomeje asobanura ko Tuyishime na bagenzi be batangiye akazi muri iki kirombe cy’uwitwa Saidi, bigeze saa yine kiramugwira, ahita apfa, bamwe muri bo barakomereka.
Umurambo wa Tuyishime wajyanwe mu bitaro bikuru bya Kabale kugira ngo ukorerwa isuzuma, abandi 11 barimo n’abakomeretse basubizwa mu Rwanda.


