UPDF yitandukanyije n’ubutumwa bwa Gen. Kainerugaba bushyigikira abarwanyi ba TPLF

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyitandukanyije n’ubutumwa bw’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yigeze gutangariza kuri Twitter, ashyigikira abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia.

Guhera mu Gushyingo 2022 ubwo urugamba hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba TPLF rwari rukomeye, Gen. Kainerugaba yanditse kuri Twitter agaragaza

Nka tariki ya 26 muri uko kwezi yagize ati: “Ndasaba abavandimwe banjye beza kandi b’intwari bo mu ngabo za Tigray kumva amagambo ya General Yoweri Museveni! Mbabaye nkamwe kandi nshyigikiye impamvu yanyu. Abafashe ku ngufu bashiki bacu bo muri Tigray, bakanica abavandimwe bacu bakwiye guhanwa!”

Ikirego cyo gufata ku ngufu abakobwa n’abagore bo muri Tigray n’ubwicanyi, TPLF cyangwa TDF yari imaze igihe igishinja ingabo za Ethiopia, ndetse ni imwe mu mpamvu yasobanuye zatumye ifata intwaro, ikajya mu ntambara.

Ubu butumwa bwa Gen. Kainerugaba buri mu byashingiweho muri raporo ishinja Uganda guha imyitozo TPLF kugira ngo izigaranzure Leta ya Ethiopia, n’ubwo guverinoma y’iki gihugu yateye utwatsi ikanamagana iyi raporo yemeza ko ari impimbano ku rwego byoroshye no gutahura ibinyoma bikubiyemo.

Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Felix Kulayigye, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, yabajijwe kuri iyi raporo, na we yamagana ibikubiyemo, abajijwe ku butumwa bwa Gen. Kainerugaba bushyigikira TPLF, asubiza ko ari ubw’umuntu ku giti cye, ntaho buhuriye n’igisirikare cy’igihugu.

Gen. Kulayigye yagize ati: “Ibyo igisirikare gikora byose ndabizi. Niba warabibonye, buriya butumwa ntabwo bwaturutse kuri Komanda wa UPDF, ntibwanaturutse ku Muvugizi wa Minisiteri y’ingabo, bityo rero nta ho duhurira na bwo.”

Uyu musirikare yakomeje asobanura ko amakuru arebana n’uruhande igisirikare kibogamiyeho atangazwa mu buryo bwemewe, atanyura mu buryo nk’ubwa Gen. Kainerugaba. Ati: “Amakuru arebana n’uruhande rwa Minisiteri y’ingabo ya Uganda ku birebana n’ibindi bisirikare atangwa mu buryo bwemewe, ntibunyura muri tweets.”

Ubutumwa bwa Gen. Kainerugaba kuri TPLF bwakuruye impaka nyinshi, bamwe mu babubonye bagaragaza ko nk’umusirikare mukuru w’igihugu, adakwiye kwerekana aho abogamiye ku ntambara ibera mu kindi gihugu.

Mu nama iherutse guhuza Perezida Museveni n’abasirikare bakuru, uyu Mukuru w’Igihugu yabujije Gen. Kainerugaba na bagenzi be gutangariza kuri Twitter ibijyanye n’umutekano, abemerera gusa gushyiraho ibirebana n’ubuzima busanzwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. UPDF yitandukanyije n’ubutumwa bwa Gen. Kainerugaba bushyigikira abarwanyi ba TPLF
    Kiriya kimwira ngo nu umuhungu wa museveni ushyira hima imbere les bantous vont vs écraser comme les fourmis nibashaka babarye mwa nzoka mwe

  2. UPDF yitandukanyije n’ubutumwa bwa Gen. Kainerugaba bushyigikira abarwanyi ba TPLF
    Kiriya kimwira ngo nu umuhungu wa museveni ushyira hima imbere les bantous vont vs écraser comme les fourmis nibashaka babarye mwa nzoka mwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *