Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev (uri kumwe na Putinku ifoto), yavuze ko kugerageza gufatira ibihano ighugu gitunze intwaro za kirimbuzi nk’u Burusiya bikorwa n’Uburengerazuba kubera intambara yo muri Ukraine bishobora gushyira mu kaga ikiremwamuntu, mu gihe intambara imaze amezi atanu ikomeje gusenya imijyi ari nako ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage basigara batagira aho kuba.
Ku ya 24 Gashyantare u Burusiya nibwo bwateye Ukraine bitera ikibazo gikomeye mu mibanire hagati y’u Burusiya n’Uburengerazuba kitigeze kibaho kuva ku kibazo cya misile zo muri Cuba mu 1962, ubwo abantu benshi batinyaga ko Isi ishobora kwisanga mu ntambara kirimbuzi.
Perezida wa Amerika, Joe Biden, avuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ari umunyabyaha w’intambara kandi ko yateye Uburengerazuba guha intwaro Ukraine no gufatira u Burusiya ibihano.
Kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, Medvedev, wungirije umuyobozi w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya, yagize ati: “Igitekerezo cyo guhana kimwe mu bihugu bifite ingufu za kirimbuzi nyinshi nticyumvikana. Kandi gishobora guteza akaga ku kubaho kw’ikiremwamuntu”.
Ihuriro ry’abahanga mu bya siyansi bo muri Amerika rivuga ko u Burusiya na Amerika bigenzura hafi 90% by’intwaro za kirimbuzi ku Isi.
Medvedev yavumye Amerika ayita ubwami bwamennye amaraso ku Isi yose, avuga iyicwa ry’Abanyamerika kavukire, ibitero bya kirimbuzi bya Amerika byibasiye u Buyapani ndetse n’intambara nyinshi yagizemo uruhare kuva muri Vietnam kugeza muri Afghanistan.
Medvedev kandi yavuze ko kugerageza gukoresha inkiko kugira ngo hakorwe iperereza ku bikorwa by’u Burusiya muri Ukraine, ntacyo bizatanga kandi bishobora kwangiza Isi.
Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba bavuga ko ingabo z’u Burusiya zagize uruhare mu byaha by’intambara.


