Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko ntacyo yakora ku giciro cy’ibishyimbo gikomeje kuzamuka ikavuga ko ahubwo nibikomeza hazitabazwa ibituruka hanze kugirango umuturage arengerwe, aho kuri ubu ikiro kigeze ku mafaranga 800 mu gihe ku mwero cyaguraga 400.
Yaba abacuruzi n’abaguzi b’ibishyimbo muri iki gihe bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rikabije ry’igiciro cyabyo ku masoko mu gihe ari kimwe mu biribwa by’ibanze u miryango myinshi nyarwanda.
“Ibishyimbo byarazamutse cyane kuko ubu bigeze kuri 700Frw na 800 Frw. Ariko bigaragarako buriya mu cyaro biteze kuko nta modoka iri kuzana imyaka yuzuye !”uyu ni umwe mu bavuganye na Isango Star dukesha iyi nkuru.
Undi nawe ati : “ mugihe nk’iki muri iyo minsi, ibishyimbo byari biri kugura 400Frw, 350Frw…ibihenze bitarenza amafaranga 500Frw biriya bya Mutiki ndetse na biriya bindi ! Kuko iyo tureba, ibitonore biri kugura 800F cyangwa 1000F ! ubwo kubuga ngo mur’iki gihe bireze kandi biri kugura ayo kuko urumva ko ibya make ari 700F, ubwo tuzagera mu kwa cumi n’abiri ibishyimbi biri kugura 1200 Frw n’1500 Frw.”
Uyu yongeyeho ko mu kwezi kwa 10 cyangwa ukwa 9 , bizaba bihenze ukurikije uko biri kugura mur’uku kwezi. Bizaba bigura umwe , mbese ba bandi bifite.”
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no hanze yacyo muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), Karangwa Casien, avuga ko iri zamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo ntacyo ubu cyakorwaho keretse habaye kwiyambaza ibituruka hanze nabwo igihe bikomeje kuba bike ku isoko.
Yagize ati : “ Igiciro nacyo ntacyo wagikoraho kuko kirajyana nuko ibiciro bihagaze ku isoko, abatarasarura mu gihe bazaba basaruye bitewe n’umusaruro babonye igiciro gishobora kujya hasi ariko aka kanya ntabwo navuga ngo hari icyo tugiye gukora ku giciro cy’ibishyimbo !”
Yongeyeho ko “Hari amoko atandukanye y’ibishyimbo ndetse n’ibiciro bitandukanye bikurikije amoko y’ibishyimbo, biva kuri 800F gusubiza hasi…buriya tuzagera mu kwa 12, mu gihembwe cy’ihinga A hari umusaruro watangiye kuboneka. Ndetse na bimwe twita ibitonore biba byatangiye kuboneka ku isoko ! Umuturage ni uguhaha bijyanye n’uko isoko rimeze ariko harebwa aho biri n’ubundi kugira ngo bitabura ku isoko. “
“Dukorana n’ababicuruza yaba bacuruza iby’imbere mu gihugu, yaba babitumiza hanze y’igihugu mu karere duherereyemo. Icyo gihe turaganira kugira ngo bitabura ku isoko.”
Kubera akamaro k’ibishyimbo mu mibereho ya muntu no mu bukungu, u Rwanda rwashyize ibishyimbo mu bihingwa by’ingezi bigomba kwitabwaho mu rwego rwa gahunda y’imbaturabukungu, aho bihingwa hafi kuri 1/4 cy’ubutaka buhingwa mu gihugu.
Ibishyimbo bishingirirwa bifata 1/3 cy’ubutaka bwose buhinzeho ibishyimbo. Iri henda ry’ibishyimbo ribaye mugihe byaherukaga guhenda mu mwaka wa 2019 bitewe ni mihindagurikire y’ikirere mu karere u Rwanda ruherereyemo.


