Nyuma y’ibiganiro byaraye bihuje abakuru b’iihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Senegal, Macky Sall, ari nawe uyoboye Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, kuri uyu wa Kane, itariki 7 Nyakanga, yishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro.
Abinyujije kuri twitter, Perezida Macky Sall yagize ati “Nishimiye ibisubizo byiza byavuye mu biganiro byabereye uyu munsi i Luanda hagati ya ba Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, n’ubuhuza bwa Perezida João Lourenço,”
Yongeyeho ko ashimira kandi ashishikariza impande bireba gukomeza gutera intambwe mu nzira y’amahoro.
Mu biganiro byahuje abayobozi b’u Rwanda na RD Congo, bakaba biyemeje kurandura burundu umutwe wa FDLR n’indi iyishamikiyeho, mu gihe umutwe wa M23 wasabwe guhagarika intambara ugakemura ibibazo ufitanye na Leta ya Congo mu nzira ya politiki.


