U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 100 babaga muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022 yakiriye Abanyarwanda 103 bari bamaze imyaka myinshi ari impunzi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Aba Banyarwanda bakubiye mu miryago 36 barimo abagabo 15, abagore 23 n’abana 65.

Bose bakiriwe mu kigo cy’agateganyo cya Kijote giherereye mu karere ka Nyabihu, aho baraba bigishwa uburere mboneragihugu mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Minisiteri y’ubutabazi (MINEMA) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNCHR) byabakiriye, bisobanura ko aba Banyarwanda batashye ku bushake.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 100 babaga muri RDC
    ese ko haza aban nabagore abagabo babo baba hehe, kuki bo bataza

  2. U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 100 babaga muri RDC
    ese ko haza aban nabagore abagabo babo baba hehe, kuki bo bataza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *