Shinzo Abe ararembye nyuma yo kuraswa mu gituza

Sangiza iyi nkuru

Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, ararembye nyuma yo kurasirwa mu mujyi wa Nara aho yagezaga ijambo ku baturage.

Televiziyo ya NHK yatangaje ko akimara kuraswa yahise agira ikibazo cyo guhagarara umutima; gusa kuri ubu bikaba bigoranye cyane kumenya uko amerewe.

Umujyi wa Nara Shinzo Abe yarasiwemo uherereye mu Burengerazuba bw’u Buyapani.

Uyu munyapolitiki yari yawerekejemo mu gikorwa cyo kwiyamamaza, mbere y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko mu Buyapani ateganyijwe ku Cyumweru.

Iraswa rye ryemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma y’u Buyapani, Hirokazu Matsuno; mu kiganiro n’abanyamakuru.

Uyu yavuze ko “umugabo umwe ukekwaho kuba uwarashe yafunzwe. Ubuzima bw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe uko bwifashe ntibizwi.”

Hirokazu yunzemo ati: “Tutitaye ku mpamvu iyo ariyo yose, igikorwa cy’ubugizi bwa nabi nk’iki ntigishobora kwihanganirwa kandi turacyamagana cyane.”

Shinzo Abe w’imyaka 67 y’amavuko, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani hagati ya 2006 na 2020; ibimugira uwa mbere wayoboye Guverinoma ya kiriya gihugu igihe kirekire kurusha abandi.

Amashusho yagiye hanze yerekana aryamye mu muhanda anifashe mu gituza nyuma y’uko yari amaze kuraswa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *