Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Nyakanga, Perezida wa Sri Lankan, Gotabaya Rajapaksa, yahunze urugo rwe mu murwa mukuru Colombo, mbere yuko haterwa n’abaturage bigaragambyaga basaba ko yegura. Akajagari gakomeye karashoboka ahazaza nyuma y’iyi ntambwe nshya yatewe mu guhangana hagati ya perezida n’abaturage be.
Umwe mu bashinzwe umutekano yagize ati: “Perezida yajyanywe ahantu hatekanye.” Yongeyeho ati: “Aracyari perezida, arinzwe n’umutwe wa gisirikare”.
Imiyoboro ya tereviziyo yaho yerekanaga amashusho y’abantu babarirwa mu magana burira amarembo y’ingoro ya perezida rwagati mu murwa mukuru.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye imyigaragambyo isaba ko Perezida Rajapaksa yegura, bamushinja kuba nyirabayazana w’ihungabana ry’ubukungu ritigeze ribaho ryibasiye Sri Lanka kandi ritera ifaranga guta agaciro bikabije ndetse n’ibura rikabije rya lisansi, amashanyarazi n’ibiribwa.
Umuvandimwe we, wari Minisitiri w’Intebe, Mahinda Rajapaksa, we yari yarahunze mbere y’imyigaragambyo muri Gicurasi. Nk’uko byatangajwe na Come Bastin, umunyamakuru wa RFI i Bangalore, ngo abaturage ba Sri Lanka,basanga inzira yo kwikura mu bibazo igihugu kirimo ni ukwegura kwa Perezida Gotabaya Rajapaksa, wakomeje gutsimbarara ku butegetsi kuva ikibazo cy’ubukungu na politiki cyatangira.
Nyuma y’amasaha make perezida ahunze, Minisitiri w’intebe wasimbuye umuvandimwe we, Ranil Wickremesinghe, yahamagaye inama y’abaminisitiri yihutirwa kugira ngo baganire ku “cyemezo cyihuse” ku kibazo cya politiki gikomeje.
Wickremesinghe ari nawe wahita ujya ku butegetsi perezida yeguye ku butegetsi, yatumiye abayobozi b’imitwe ya politiki muri iyo nama, anasaba ko Inteko Ishinga Amategeko yaterana byihutirwa kugira ngo baganire kuri iki kibazo, nk’uko ibiro bye byabitangaje.


