Umugabo warashe Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani bikamuviramo urupfu, yasobanuye ko yabikoze abitewe no kuba yaratekerezaga ko hari umuryango ukora ibibi yabarizwagamo.
Abe yarasiwe mu mujyi wa Nara aho yagezaga ijambo ku baturage.
Televiziyo ya NHK yatangaje ko urupfu rwa Shinzo “yapfiriye mu bitaro byo mu mujyi wa Kashihara ho mu karere ka Nara; aho yari ari kuvurirwa. Yari afite imyaka 67 y’amavuko.”
Polisi y’u Buyapani yatangaje ko uwo mugabo w’imyaka 41 witwa Tetsuya Yamagami wamurashe yatangaje ko yamuhoye kuba mu muryango ukora ibikorwa bitemewe, ubwo yahatwaga ibibazo akimara gutabwa muri yombi.
Uyu ngo yavuze ko impamvu yo kwica Abe zidashingiye kuri Politiki.
Polisi ntabwo yigeze itangaza izina ry’uwo muryango cyangwa se ngo isobanure ibikorwa byawo, gusa yavuze ko bitazwi neza niba uwo muryango koko ubaho.
Kuri ubu Polisi ikomeje iperereza ngo harebwe niba nta bandi baba bari inyuma y’urupfu rw’uriya mutegetsi.
Umujyi wa Nara Shinzo Abe yarasiwemo uherereye mu Burengerazuba bw’u Buyapani.
Uyu munyapolitiki yari yawerekejemo mu gikorwa cyo kwiyamamaza, mbere y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko mu Buyapani ateganyijwe kuri iki Cyumweru.
Shinzo Abe w’imyaka 67 y’amavuko, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani hagati ya 2006 na 2020; ibimugira uwa mbere wayoboye Guverinoma ya kiriya gihugu igihe kirekire kurusha abandi.


