Leta ya Tanzania yafashe umwanzuro wo gushyira ku isoko ry’icyamunara kontineri 216 zatunganyijwemo inzu z’igisirikare n’igipolisi cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Izi kontineri zaheze ku cyambu cya Ubungo mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam mu 2020, ndetse ngo Leta ya RDC ntabwo yigeze yishyura ikiguzi cyo kuba ziri hano.
Ikinyamakuru RFI gisobanura ko umushoramari Samih Djamal watawe muri yombi mu 2020 muri dosiye imwe na Vital Kamerhe ari we wahawe isoko ryo gutumizaho izi kontineri.
Guverinoma ya Tanzania kugeza muri Kamena 2022 ngo yegereye iya RDC, iyisaba kwishyura izi kontineri, ariko yo ntiyabikora, ikaba ari yo mpamvu umwanzuro wo kuzishyira ku isoko wafashwe.
Bitewe n’iyi dosiye, hari izindi kontineri Djamal yari yaratumije zaheze kuri serivisi za gasutamo ku mupaka wa RDC na Angola no ku cyambu cya Matadi.


