Umujyanama mu Karere ka Moscow yakatiwe imyaka 7 y’igifungo azira kunenga intambara yo muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama w’Akarere ka Moscou yakatiwe imyaka irindwi y’igifungo azira kunenga igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, mu byo umunyamategeko ukunze kunenga perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) yavuze ko ari urubanza rwa mbere umuntu agiye muri gereza hakurikijwe itegeko rishya rihana “amakuru y’ibinyoma”.

Alexei Gorinov, umwe mu bagize njyanama y’akarere, yabwiye inama ya njyanama ku ya 15 Werurwe, ahaganirirwaga ku marushanwa yo gushushanya y’abana, ko u Burusiya burimo gushoza intambara y’ubushotoranyi kuri Ukraine.

Yagize ati “Ni ubuhe bwoko bw’amarushanwa yo gushushanya y’abana dushobora kuvuga ku munsi w’abana… mu gihe dufite abana bapfa buri munsi?”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga, yatawe muri yombi hashingiwe ku ngingo ya 207.3 y’igitabo cy’amategeko ahana, yemejwe nyuma gato y’uko u Burusiya buteye Ukraine ku ya 24 Gashyantare mu rwego rwo guhana “gukwirakwiza nkana amakuru y’ibinyoma ku ngabo z’u Burusiya”, bivugwa ko ari amakuru atandukanye na raporo zemewe.

Abashyigikiye Gorinov bashyize ifoto ku muyoboro wabo wa Telegram w’umujyanama, bambaye amapingu bafashe icyapa cyanditseho ngo: “Uracyakeneye iyi ntambara?”, mu gihe cy’iburanisha.

Basubiyemo kandi amagambo ye ubwo yakatirwaga kuwa Gatanu agira ati: “Banyambuye itumba ryanjye, batwara icyi cyanjye, none banyambuye indi myaka irindwi y’ubuzima bwanjye.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *