FBI na MI5 byagaragaje ko ubu nta kibazo kibangamiye uburengerazuba nk’u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Mu ijambo ryahurijwe hamwe ritigeze ribaho, abayobozi ba FBI na MI5 (Ikigo cy’Abongereza gishinzwe umutekano no gukumira ubutasi mu gihugu) batanze umuburo ku wa Gatatu ku bibazo bitandukanye bishobora guterwa n’ubutasi bw’Abashinwa. Bagaragaje ikibazo kimwe cy’ukuntu u Bushinwa bwashyize imbaraga mu kubuza kuba umudepite Umushinwa witandukanyije n’ubutegetsi bwa Pekin mbere yo kuba umuturage wa Amerika.

Abayobozi ba FBI y’Abanyamerika na MI5 yo mu Bwongereza ntabwo bari barigeze bagaragara bari kumwe basohora itangazo rimwe. Ku wa Gatatu, itariki ya 6 Nyakanga, Christopher Wray yavuye i Washington kugira ngo yerekane urugamba ruhuriweho n’umuyobozi w’ubutasi bw’u Bwongereza, Ken McCallum i Londres, aho batangaje ko kuri ubu nta kibazo kibangamiye Uburengerazuba kuruta u Bushinwa.

Bati: “Ntibisanzwe cyane kuko mu bisanzwe utabona abayobozi b’inzego z’ubutasi batanga itangazo bahuriyeho. Abantu bo mu butasi ntibashobora kubikora bonyine; bigomba kuva hejuru. Ni icyemezo cya politiki cyafatiwe i Washington na Londres, bivuze ko ari imyifatire ikomeye ya diplomasi, ”ibi bikaba byavuzwe na Zeno Leoni, inzobere mu bijyanye n’ubwirinzi bw’u Bushinwa n’ibibazo by’u Bushinwa n’Uburengerazuba muri King’s College London.

Kuri Leoni, “hari imbaraga zo gushyigikira aho Washington ihagaze kubera intambara yo muri Ukraine”. Igitero cy’u Burusiya n’iterabwoba by’Abashinwa bifitanye isano bite? “Abafatanyabikorwa ba Leta zunze ubumwe za Amerika, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi, usanga badakunda cyane u Bushinwa, ariko kubera intambara bashobora kubona iterabwoba ry’ubutegetsi nk’u Burusiya cyangwa u Bushinwa, rihagarariwe na Putin, nk’uko Washington ibibona.”

Hariho rero imbaraga nshya Washington na London biteganya gukoresha vuba bishoboka. Bahisemo gukubita cyane bakoresheje itangazo rihuriweho ry’abayobozi babiri b’ubutasi.

Ibisobanuro biteye impungenge, bitanga ishusho y’intasi zu Bushinwa zihishe mu mihanda yose. Urugero rumwe rutangwa n’ukuba “bihishe mu bihingwa byacu, biba ‘samples’ za GMO kugirango bibikeho ikoranabuhanga ryabo. Umuyobozi wa FBI, Christopher Wray, yavuze ko abakozi b’Abashinwa bafatiwe “ku butaka bwa Amerika, binjira mu mirima kugira ngo bacukure imbuto bwite, zahinduwe mu buryo bwa gihanga, bikaba byari kuzabatwara hafi imyaka mirongo n’amamiliyari y’ubushakashatsi kugira ngo babigereho”.

Ku wa Gatatu, Beijing yahakanye yivuye inyuma ibyo iregwa, itangaza ko “ibintu byagaragaje neza ko Amerika ari cyo gihugu kibangamiye amahoro ku Isi, umutekano n’iterambere”, nk’uko byatangajwe na The Guardian.

“Ibirego by’ubutasi mu by’ubukungu n’inganda ku Bushinwa ntabwo ari bishyashya. Umushinga ku Banyamerika n’Abongereza ubu ni ukugaragaza ko Beijing, ifite ubukungu buzamuka kandi igenda igirirwa icyizere cyinshi mu ruhando mpuzamahanga, ikora cyane kurusha mbere hose muri uru rwego (ubutasi), ”ibi bikaba byavuzwe na Antoine Bondaz, inzobere ku Bushinwa yo muri Fondation y’u Bufaransa ishinzwe ubushakashatsi .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *