Angola: Indi nama yagombaga guhuza Rwanda na RDC yasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, byari biteganyijwe ko abayobozi bo mu Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bagize komisiyo ihoraho ihuriweho barateranira muri Angola.

Iyi komisiyo yashyizweho hashingiwe ku mwanzuro w’inama yahurije muri Angola Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi na João Lourenço uyoboye umuryango w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR, tariki ya 6 Nyakanga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC na we uri mu bagize iyi komisiyo, Christophe Lutundula, yari yasobanuriye itangazamakuru rikorera mu gihugu cyabo ko iyi nama iraba yiga ku myanzuro yafashwe n’aba bakuru b’ibihugu.

Muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu, u Rwanda na RDC bimaze iminsi bishinjanya ubushotoranyi byemeranyije guhoshya amakimbirane ashingira ahanini ku mutwe witwaje intwaro wa M23 na FDLR.

Gusa iyi nama yasubitswe ku munsi yagombaga kuberaho, yimurirwa nyuma ya tariki ya 20 Nyakanga 2022. Impamvu ngo ni uko muri Angola bari mu kiriyo cy’urupfu rw’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, JosĂ© Eduardo dos Santos.

Dos Santos yapfiriye muri Espagne tariki ya 8 Nyakanga 2022 aho yari yoherejwe kuvurirwa. Ni we wayoboye Angola igihe kirekire (imyaka38), aho yasimbuwe na Lourenço mu 2017.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *