U Burusiya bushobora kwisubiza Leta ya Alaska bwagurishije Amerika kuri miliyoni 7$ – Umudepite

Sangiza iyi nkuru

Mu cyumweru gishize, umufatanyabikorwa ukomeye wa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Burusiya yakangishije gutera Alaska no kwigarurira iyi ntara yahoze ari iy’ u Burusiya.

Vyacheslav Volodin yavuze ko u Burusiya bushobora “kwisubiza” Alaska, ururimi ngo Moscow yakoresheje mu gusobanura igitero cyayo muri Ukraine. N’ubwo u Burusiya bwegereye Alaska, iterabwoba rya Volodin ni igitekerezo ngo kitashoboka rwose nk’uko yi nkuru dukesha Yahoonews ivuga,aho ngo ubushobozi buke bw’ingabo z’u Burusiya bwagaragajwe n’intambara yo muri Ukraine.

Nk’uko byatangajwe na The Moscow Times, ku wa Gatatu ushize, Volodin, umuyobozi w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, yateye ubwoba agira ati “Reka Amerika ihore yibuka ko hari agace, Alaska. Mu gihe bagerageje gucunga umutungo wacu mu mahanga, nibatekereze mbere y’uko bagira icyo bakora ko natwe dufite icyo twakwisubiza”.

Volodin yavugaga ku mutungo w’u Burusiya uri mu mahanga Amerika ndetse n’ibindi bihugu by’iburengerazuba byahagaritse cyangwa byafatiriye mu rwego rw’ibihano kubera gutera Ukraine. Icyapa cyamamaza mu mujyi wa Krasnoyarsk muri Siberia, mu Burusiya nacyo cyagaragaje imyumvire nk’iyi.

Abashakashatsi b’Abarusiya “bavumbuye” Alaska mu myaka ya 1600 mu rwego rwo kwagura igihugu. Abimukira b’Abarusiya, cyane cyane abacuruzi b’ubwoya bw’inyamanswa bukorwamo imyambaro, bakoreraga cyane muri Alaska. Mu 1867, Leta y’u Burusiya yagurishije Alaska kuri Amerika ku giciro cy’amadorari miliyoni 7.2.

Ariko se koko u Burusiya bushobora gufata Alaska? Ngo igisubizo ni oya.

Mu myaka yashize, ngo u Burusiya bwagize uruhare runini mu kongera ingufu z’igisirikare cyabwo muri arctique, bukomeza ibirindiro bya gisirikare mu majyaruguru ya Arctique. Ibi birimo ibigo bya gisirikare byaguwe ku kirwa cya Wrangel, ku birometero 300 uvuye muri Alaska, ahashizwe imbunda za misile zirasa ubwato, sisitemu z’ubwirinzi bwo mu kirere zifite ubushobozi bwo kurinda ikirere n’ibindi.

Mu bihe bisanzwe, u Burusiya bufite ubushobozi buke bwo kwerekana ingufu mu Karere ka Gisirikare k’iburasirazuba. Kugeza mu mwaka wa 2018, u Burusiya ngo bwari bufite burigade icyenda zikoresha imodoka z’intambara muri ako karere, zifite inshingano zo kudahanga amaso Koreya ya Ruguru gusa, ahubwo no ku ngabo nyinshi z’u Bushinwa.

Umubare utazwi w’izo ngabo, harimo na brigade y’ingabo zirwanira mu mazi za brigade ya 40 n’iya 155, zoherejwe mu burengerazuba kugira ngo zigire uruhare mu gutera Ukraine kandi ngo zatakaje byinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *