Min. Dr Biruta yajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame muri Armenia

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Biruta Vincent, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Armenia.

Minisitiri Biruta, muri urwo ruzinduko yakiriwe i Erevan na Nikol Pashinyan, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Armenia, akaba na Perezida w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF, umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Dr. Biruta yashyikirije Minisitiri Nikol, ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku birebana n’Inama itaha ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwa Twitter.

Abo bayobozi bombi kandi bagiranye ibiganiro mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi, hibandwa ku bufatanye bufitiye inyungu abaturage bo ku mpande zombi.

Ubusanzwe ibihugu by’u Rwanda na Armenia bisangiye amateka yo kuba byarahuye na Jenoside, bikaba byarashyize imbaraga mu guharanira ko amateka mabi nk’ayo atazasubira, haba kuri byo ndetse n’ahandi hose ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Min. Dr Biruta yajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame muri Armenia
    tweshimiye amakurumutugenaha tukayamenyerakugihe

  2. Min. Dr Biruta yajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame muri Armenia
    tweshimiye amakurumutugenaha tukayamenyerakugihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *