RDC: Umuhungu wa Maréchal Mobutu yatorewe umwanya ukomeye

Sangiza iyi nkuru

Malo Mobutu usanzwe ari umuhungu wa Maréchal Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatorewe kuba Guverineri w’Intara ya Ubangi y’Amajyaruguru.

Malo asanzwe ari bucura bw’umunyagitugu Mobutu wategetse RDC imyaka irenga 30, mbere yo guhirikwa ku butegetsi na Laurent-Désiré Kabila mu 1997.

Ejo ku wa Kabiri ni bwo yatowe ku majwi 11 kuri 18 y’abari bagize inteko itora muri aya matora yateguwe na Komisiyo y’amatora muri Congo Kinshasa (CENI).

Malo yatorewe kuyobora iriya ntara iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa RDC ahigitse abandi bakandida batanu bari bahatanye.

Malo Mobutu yatorewe kuba Guverineri wa Nord-Ubangi asimbuye Izato Nzege Koloke weguye mu minsi ishize nyuma yo kotswa igitutu n’abadepite bahagarariye iriya ntara.

Ni nyuma yo kuzamukira ku itike y’ihuriro Union-Sacré rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *