Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Nkundabagenzi Sylvestre icyaha cyo kwica umugore, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.
Ku itariki ya 17/06/2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we ubwo yamusangaga mu rugo yicaranye na mugenzi we baturanye ahita afata umuhoro amutema mu mutwe anamukata ku ijosi mugenzi we ahita atabaza nyuma ariruka ashaka gucika ariko ahita afatwa.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uru rubanza rwabereye mu ruhame ahakorewe icyaha mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama aho uregwa atavuze ibintu byinshi usibye gusa kwemera icyaha akagisabira imbabazi mu gihe Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya Burundu. Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 08/07/2022.
Ngo uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane aho umugore (nyakwigendera) yari yarareze umugabo we icyaha cy’ubushoreke n’icyaha cyo gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya aho abaregwa baburanye bemera icyaha banagisabira imbabazi mu rubanza rwabereye ku Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuwa 04/05/2022 rukazasomwa tariki ya 21/06/2022.
Ubushinjacyaha kandi bwaboneyeho umwanya wo kuganiriza abari bitabiriye iburanisha ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’uburyo bwo kubyirinda.
Nyuma yo kumuhamya icyaha urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’ itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


