Nyuma y’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wari ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa imyaka 20 y’igifungo n’urukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse barasaba ubucamanza bw’u Bufaransa kongera gufungura dosiye ya Wenceslas Munyeshyaka wahoze ari umupadiri gatolika mu Rwanda.
Urubanza rwa Munyeshyaka, mu 1994 wari umupadiri muri Kiliziya Gatolika ya St Famille i Kigali, n’urwa Bucyibaruta mu 2005 zoherejwe mu bucamanza bw’u Bufaransa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwahise rufunga imiryango.
Icyakora, mu myaka 17 ni bwo Bucyibaruta yaje kuburanishwa maze urubanza rwe rurangira mu cyumweru gishize, mu gihe icyemezo cy’urukiko cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Nyakanga 2022.
Aba bombi (Bucyibaruta na Munyeshyaka) bafatiwe bwa mbere mu Bufaransa muri Kanama 2005.
Icyakora, nyuma y’amezi atanu Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo muri ICTR rwemeye icyifuzo cy’umushinjacyaha mukuru w’urukiko cyo kohereza izo manza i Paris kugira ngo ziburanishwe, kubera ko urukiko rwari rwegereje kurangiza imirimo yarwo.
Idosiye ya ICTR yimuriwe i Paris yashinjaga Munyeshyaka icyaha cya jenoside ndetse no gufata ku ngufu, gutsemba no kwica nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nyamara, nk’uko Egide Nkuranga, perezida wa Ibuka avuga, Munyeshyaka kuva ubwo yahunze ubutabera kubera ko “Kiliziya Gatolika yamukingiye igihe kirekire; kandi kumushinja uruhare byaba ari nko gushinja kiliziya. ”
Mu gihe cya Jenoside, abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bagiye gushaka ubuhungiro kuri Kiliziya ya Ste Famille, ariko benshi muri bo bahakurwa n’abicanyi cyangwa bakahabicira.
Abatangabuhamya benshi bemeza ko ku matariki atandukanye hagati y’itariki ya 8 Mata n’icyumweru cya mbere Nyakanga 1994, kuri Sainte-Famille ndetse no kuri Saint-Paul, Munyeshyaka yitabiriye inama zateguwe kugira ngo hategurwe iyicwa ry’Abatutsi zitabirwaga n’abarimo uwari Perefe wa Kigali, Col Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi, Angeline Mukandutiye, Laurent Munyakazi, abandi basirikare n’Interahamwe.


