Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yasubije Minisitiri w’Ingabo, Eugene Walamwa wamushinje gushaka kumukubita urushyi ko atajya akubita abagore inshyi.
Nyuma yo kumva ko Ruto yashatse gukubita Perezida Uhuru Kenyatta urushyi mu 2017 ubwo bajyaga impaka ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo gutesha agaciro ibyavuye mu matora, Minisitiri Wamalwa na we yavuze ko Ruto yashatse kurumukubita.
Icyo gihe ngo hari mu 2018. Ngo yamuzizaga ko yajyanye n’itsinda ry’abandi bayobozi guhura na Perezida Kenyatta, atabanje kubimusabira uburenganzira nk’umuntu wamuhaye akazi.
Minisitiri Wamalwa wari witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’ihuriro Azimio la Umoja, yagize ati: “Numvise Perezida Uhuru Kenyatta yemera ko hari umuntu wari ugiye kumukubita urushyi. Yewe na njye hari ubwo yari agiye kunkubita urushyi.
Ni ibanga nabitse muri iyi myaka yose. Visi Perezida yari yarakaye, yanasabye ko negura. Yashakaga ko nsobanura impamvu najyanye abayobozi guhura na Perezida Uhuru Kenyatta atampaye uruhushya.”
Soma iyi nkuru hano https://bwiza.com/?Kenya-Minisitiri-w-Ingabo-na-we-yavuze-ko-Ruto-yashatse-kumukubita-urushyi
Ruto wiyamamarije muri Soroti iwabo wa Wamalwa kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022 yagize ati: “Numvise hano umugabo nahaye akazi k’Umunyamabanga muri guverinoma, waturutse hano, avuga ko nashatse kumukubita urushyi. Ndagira ngo mbwire aba bantu ko tudakubita abagore inshyi. Si ko biri? Mumuhe icyo gisubizo. Twubaha abagore.”
Minisitiri Wamalwa ushyigikiye Raila Odinga uhanganye na Ruto, yemeza ko uyu munyapolitiki washatse kumukubita urushyi ataba umuyobozi wo kwizerwa, mu kwerekana ko adakwiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu.


