Kuri uyu wa Kabiri, Amerika yatangaje ko yishe umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kisilamu muri Syria mu gitero cy’indege zitagira abadereva mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu.
Umuyobozi mukuru wa Pentagon, yatangaje ko Maher Al-Agal wagaragajwe nk ‘”umwe mu bayobozi batanu bakomeye” ba Islamic State, yishwe ubwo yari atwaye moto hafi y’umujyi wa Jandairis kandi umujyanama we wa hafi “yakomeretse bikabije” nk’uko tubikesha Arabnews.
Maher al-Agal “yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’iterambere ry’imiyoboro ya Leta ya Kisilamu hanze ya Irak na Syria”, kandi “kwica abo bayobozi ba IS bizahungabanya ubushobozi bw’umutwe w’iterabwoba utegura no kugaba ibitero ku Isi hose” uyu ni Umuvugizi w’ubuyobozi bukuru bw’ingabo, Col. Joe Buccino.
Umuryango utegamiye kuri Leta muri Syria uharanira uburenganzira bwa muntu (OSDH), wemeje urupfu rwa Maher al-Agal mu gitero cy’indege zitagira abapilote.


