Abanyamategeko bunganira Francois Beya wahoze ari umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi bivanye mu rubanza bashinja abacamanza.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Nyakanga, abunganira Francois Beya bikuye mu rubanza bavuga ko urukiko rudatanga icyizere cyo guca urubanza rutabogamye.
Nyuma y’aho aba banyamategeko bikuye mu rubanza nk’uko tubikesha Radio Okapi, Urukiko Rukuru rwasubitse iburanisha kugeza ku itariki izatangazwa mu minsi iri imbere.
“Urukiko ntirutanga garanti yo kuburanishwa mu buryo buboneye. Abarugize bagomba gusubirwamo. Dukeneye abacamanza bashya ”, uyu ni Victor Tesongo, umuhuzabikorwa wa Free-François Beya, ihuriro riharanira ifungurwa ry’uwahoze ari umujyanama w’umukuru w’igihugu.
Uyu mugabo wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu by’umuekano, ashinjwa n’inzego z’ubutasi kugerageza kugirira nabi umukuru w’igihugu no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Abaharaniye ko Francois Beya yafungurwa kuva yatabwa muri yombi, cyangwa akagezwa imbere y’umucamanza, bo bakomeje gushimangira ko dosiye ye irimo ubusa ahubwo azira impamvu za politiki.


