Nk’uko amakuru yizewe agera ku kinyamakuru mediacongo.net avuga, Léon Kengo wa Dondo wigeze kuba perezida wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuva mu 2007 kugeza 2019, yaba afungiwe iwe mu rugo aho atuye kuri Avenue Dreve-pitoresque muri Uccle, kamwe mu turere twiyubashye i Buruseli mu Bubiligi. Muri iyi “gereza” y’umuryango, ngo yaba ari kumwe n’umwe mu bahungu be witwa Belou Kengo.
Nk’uko amakuru avuga, ngo ni amakimbirane ashingiye kw’izungura yatewe n’abana bamwe b’umugore we wa mbere. Kugira ngo bigere aho, aba bana bari batangije ikirego mu butabera, aho mu rubanza rwaciwe i Kinshasa, urukiko rwemeje ko Léon Kengo afite ikibazo cyo kwibagirwa kubera ubusaza. Icyemezo gifatwa nk’inzira yo kumwambura uburenganzira bwe bwose ku mitungo ye itimukanwa.
Kugirango bace inyuma ubutabera bw’u Bubiligi bwemera ko Kengo wa Dondo w’imyaka 87 afite ubushobozi bwe bwose bw’imitekerereze n’ubwenge, itsinda ry’abana bari ku isonga ry’iki kibazo kidasanzwe, ngo baba bari gukoresha ubu buryo bwo kumufungira mu rugo kugira ngo bamuhatire gusinya ku bushake icyemezo cy’ubuguzi bw’imwe mu nyubako ze akunda mu Burayi.
Amafaranga avuye mu kugurisha, hafi 1.000.000 y’ama euro, yagomba kugabanwa gusa hagati y’abana b’umugore wa mbere. Ni mu gihe Belou Kengo, ufunganwe na se, na we akaba avuka ku mugore wa mbere, abavandimwe be bamusabye kugira ibintu bibiri akora kugira ngo ahabwe kuri ayo mafaranga.
Ikintu cya mbere asabwa, ni uko agomba kwitandukanya na barumuna be na bashiki be bo ku wundi mugore bivugwa ko bafatanyije kurwanya abandi bavandimwe batangije umugambi wo gusahura umutungo utimukanwa wa se binyuze mu kirego batanze mu butabera bw’u Bubiligi.
Icya kabiri rero Belou Kengo asabwa n’abavandimwe be ni ugukura icyo kirego mu rukiko bagitanzemo bakarekeraho kubakurikirana.


