Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abaturage mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Thomas D’aquin Mwiti, yatangaje ko byibuze abasivili 40 ari bo bamaze gupfira mu mirwano yubuye hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo Top Congo FM, Mwiti yasobanuye kandi ko iyi mirwano yatumye abaturage barenga 150.000 bahunga, bamwe muri bo bakaba batabona iby’ingenzi mu buzima birimo amacumbi.
Ati: “Ubu turarenga 150.000 bavanwe mu byabo. Bamwe bari muri Rutshuru, Kiwanja, Goma, abandi bari hafi y’umupaka muri Uganda. Nta mazi ku bari muri Kiwanja, nta bwiherero cyangwa amacumbi.”
Mwiti avuga ko M23 imaze ukwezi ifashe Bunagana igaba ibitero byibuze bitatu ku birindiro by’ingabo za Leta buri munsi.
Uyu mutwe witwaje intwaro wavutse mu 2012 wubuye imirwano uvuga ko Leta ya RDC yagiranye na wo ubwo abarwanyi bawo bari mu buhungiro muri Uganda no mu Rwanda.


