Minisitiri Paluku abona nta gisirikare gikomeye cyashyikirana n’inyeshyamba nka M23

Sangiza iyi nkuru

Julien Paluku wabaye Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga umujyi wa Goma mu 2013, abona nta gisirikare gikomeye gikwiye gushyikirana n’inyeshyamba.

Uyu munyapolitiki yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi cyari cyerekeye ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa RDC, bw’umwihariko ku ntambara y’ingabo za Leta na M23.

Kuba M23 imaze ukwezi igifashe umujyi wa Bunagana, Paluku abona ko byatewe n’uko mu gisirikare cya Leta hari ikibazo. Ati: “Mu ijambo rye ryo ku wa 30 Kamena, Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi yasabye urubyiruko kujya mu gisirikare. Kubera ko yabonye ibibazo.”

M23 ikomeje gusaba Leta ya RDC kwemera imishyikirano na yo kugira ngo yemere kurekura uduce yafashe turimo na Bunagana. Ariko Paluku we abona itaba ikenewe mu gihe igihugu cyaba gifite igisirikare gikomeye.

Paluku ati: “Uko mbyumva, amasezerano y’amahoro agaragaza intege nke z’igisirikare cya Leta. Leta zifite ibisirikare bikomeye ntibijya mu masezerano y’amahoro. Ibi nabitekerejeho kuva nkiri Guverineri.”

Paluku wamaze imyaka 12 ayobora Kivu y’Amajyaruguru, ubu ni Minisitiri w’inganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *