Igihugu cya Ukraine cyahagaritse umubano cyari gifitanye na Koreya ya Ruguru nyuma y’aho yemeye ubwigenge bw’uturere tubiri, Donetsk na Luhansk twiyise repubulika tukitandukanya na Ukraine.
Icyemezo cya Kyiv cyo gucana umubano na Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Gatatu ushize, cyaje nyuma y’uko Pyongyang yemeye ubwigenge bw’intara ebyiri za Ukraine zo mu burasirazuba ziyise repubulika nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yagize iti: “Turafata iki cyemezo nko kugerageza kwa Pyongyang guhungabanya ubusugire n’ubumwe bw’igihugu cya Ukraine.”
Intambwe ya Koreya ya Ruguru yo kwemera ku mugaragaro, Repubulika ya Rubanda ya Donetsk (DPR) na Repubulika ya Rubanda ya Luhansk (LPR) mu karere ka Donbas muri Ukraine, yujuje umubare w’ibihugu bitatu bimaze kwemera izo repubulika nyuma y’u Burusiya na Syria.
Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru (KCNA), byavuze ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga Choe Son-hui yoherereje amabaruwa “bagenzi be” bo mu turere twombi abagaragariza ko igihugu cye kibemera.
Choe “yagaragaje ubushake bwo guteza imbere umubano wa leta n’indi n’izo repubulika zombi mu gitekerezo cy’ubwigenge, amahoro n’ubucuti”, nk’uko byatangajwe na KCNA mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.
Mbere, ambasade ya DPR i Moscou yashyize ifoto ku muyoboro wayo wa Telegram w’umuhango aho ambasaderi wa Koreya ya Ruguru i Moscou, Sin Hong-chol, yahaye icyemezo cyo kwemerwa (certificate of recognition) intumwa ya DPR, Olga Makeyeva.
Mu nyandiko ku rubuga rwe rwa Telegram, umuyobozi wa DPR, Denis Pushilin, yatangaje ko yizeye “ubufatanye bwiza” kandi ko azongera ubucuruzi na Koreya ya Ruguru, igihugu cyitaruye, gifite intwaro za kirimbuzi giherereye mu bilometero 6.500 uvuye muri Ukraine.
U Burusiya bwashyigikiye uturere twombi dushaka kwitandukanya na Ukraine kuva mu 2014, bwemeye ubwigenge bwatwo mbere y’igitero cyagabwe kuri Ukraine ku ya 24 Gashyantare mu gikorwa cyafashwe na Kyiv n’uburengerazuba nk’ikinyuranyije n’amategeko.


