Amakuru agera kuri BBC aravuga ko Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yavuye aho yari yahungiye muri Maldives mu ndege yo muri Arabia Sawudite yerekeza muri Singapore.
Perezida yari yarahungiye muri Malidive uwa Kabiri nyuma y’imyigaragambyo ikaze ‘abaturage yamuhatiye guhunga ingoro ye.
Ntibiramenyekana niba Rajapaksa azaguma muri Singapore cyangwa niba azahaguma by’igihe gito.
Mbere yo kuva mu gihugu yari yasezeranyije ko azegura ku butegetsi kuri uyu wa Gatatu ushize ariko yananiwe gutanga ubwegure bwe ku mugaragaro kugeza uyu munsi.
Uyu muyobozi, nka perezida wari ufite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa mu butabera, bivugwa ko yashakaga guhungira mu mahanga mbere yo kuva ku butegetsi kugira ngo atazatabwa muri yombi n’ubuyobozi bushya.
Bije mu gihe Perezida w’agateganyo Ranil Wickremesinghe kuri uyu wa Kane yashyizeho amasaha yo gutahira ku munsi wa kabiri. Guverinoma ye yategetse ko isaha yo kugera mu rugo ari uguhera saa sita (06:30 GMT) kugeza saa kumi n’imwe kuwa Gatanu kugira ngo ihoshe imyigaragambyo.


