Ifoto y'umutetsi woherejwe nk'umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka

Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ku bukererwe ashinjwa bwo kwirukana uwari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero wohereje umutetsi w’ishuri ryisumbuye ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize jenoside.

Nyuma y’inkuru yo kwirukanwa k’uyu mukozi, Nyiraneza Espérance, ashinjwa gupfobya jenoside, BWIZA yagiranye ikiganiro na Nkuranga Egide uyobora IBUKA ku rwego rw’igihugu, agaragaza ko atumva ukuntu ubuyobozi bw’akarere bwatinze gufata icyemezo kuri iki kibazo kimaze ukwezi.

Nkuranga muri iki kiganiro cyo ku wa 12 Nyakanga 2022 yasobanuye ko ubwo iki kibazo cyari kimaze kuba tariki ya 6 Kamena, hahise hakorwa raporo yacyo, ishyikirizwa urwego rw’akarere.

Ati: “Executif w’umurenge yahise anakora ka raporo afatanyije n’abacitse ku icumu, bayikorera akarere. Ariko reba ko hashize ukwezi kose harabuze ufata icyemezo. Njyewe ikosa ndarishyira ku muyobozi w’akarere. Kubera iki? Yananiwe gufata icyemezo.”

Nkuranga avuga ko komite ishinzwe imyitwarire ku rwego rw’akarere yateranye nyuma yo kwakira iyi raporo, ifata icyemezo cyo kwirukana Nyiraneza, ariko ngo Meya wa Rubavu, Kambogo Ildephonse atinda gusinyaho, ahubwo abanza guhamagara abantu ‘bose’.

Ikiganiro na Nkuranga gikubiye muri iyi nkuru https://bwiza.com/?Perezida-wa-IBUKA-ntiyumva-ukuntu-Meya-wa-Rubavu-yatinze-gufatira-icyemezo

Meya Kambogo mu kiganiro na BWIZA kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022, yasubije ko ubukererwe bwabayeho bwatewe n’uko ubuyobozi bw’akarere bwahawe amakuru akerewe. Abona ariko nta wundi Nkuranga yagombaga gushinja ubu bukererwe.

Ati: “Impamvu yavuze Meya, Meya ni we uyobora akarere. Meya yatanze instruction kugira ngo bazakurikirane igikorwa [cyo kwibuka]. Ntibagikora kandi ntibanaripotinga, amakuru amenyekana nyuma. Ni na byo tugomba gukurikirana. Perezida [wa IBUKA] urumva we nta yandi makuru yari afite.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yakomeje ati: “Ariko nanjye ndavuga nti ‘utararipotinze agomba gukurikiranwa kugira ngo bimenyekane nyuma ko hagiyemo n’uwo mukwikwi’. Ntabwo baripotinze. Twamenye ko ari uwo mukwikwi nyuma ifoto imaze kuboneka. Urumva woherejeyo umuntu, ukoze amakosa y’ipfobya, urangije ntiwanaripotinga nibura ugaragaza ikosa ryanabaye kugira ngo abantu barikurikirane.”

Meya avuga ko icyemezo cya komite y’akarere ishinzwe imyitwarire cyafashwe ubwo bari bamaze kumenya iki kibazo. Tariki ya 11 Nyakanga 2022 ni bwo byamenyekanye ko Nyiraneza yirukanwe muri aka kazi.

Nyiraneza hamwe n’uyu mutetsi witwa Mbarushimana Jean Claude wakoreraga mu ishuri ryisumbuye ry’Inyemeramihigo baherutse gutabwa muri yombi, bakurikiranweho icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bafungiwe kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha mu murenge wa Gisenyi.

Ifoto y'umutetsi woherejwe nk'umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka
Ifoto y’umutetsi woherejwe nk’umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka

Soma Izindi Nkuru

34 Responses

  1. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Ndumva umukwikwi arengana hakwiye guhanwa uwo ushinzwe uburezi gusa

    1. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
      “Umuntu ni nk’undi”! Ese iyo umuntu ahagarira undi bivuga inzego aba agomba kuba aganjemo? Kuki uriya mugabo atahagarira na Perezida wa Repubulika mu gihe agiriwe icyo cyizere? Ese ubundi afungiwe irihe kosa? Yari kwanga ibyo ba shebuja bamutumye? Ni akarengane k’ibihekane pe!

    2. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
      “Umuntu ni nk’undi”! Ese iyo umuntu ahagarira undi bivuga inzego aba agomba kuba aganjemo? Kuki uriya mugabo atahagarira na Perezida wa Repubulika mu gihe agiriwe icyo cyizere? Ese ubundi afungiwe irihe kosa? Yari kwanga ibyo ba shebuja bamutumye? Ni akarengane k’ibihekane pe!

  2. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Ndumva umukwikwi arengana hakwiye guhanwa uwo ushinzwe uburezi gusa

  3. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Umukwikwi arazira ubusa bakagombye gufunga Gitifu w’umurenge hamwe n’uwo yatumye

  4. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Umukwikwi arazira ubusa bakagombye gufunga Gitifu w’umurenge hamwe n’uwo yatumye

  5. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Ese Ko mbona uwo muntu batumye,ibyo bamutumye yabikoranye icyubahiro,gupfobya biri he ?
    Ko ari umutetsi ?
    Nyamara kandi …..!!!!!!

  6. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Ese Ko mbona uwo muntu batumye,ibyo bamutumye yabikoranye icyubahiro,gupfobya biri he ?
    Ko ari umutetsi ?
    Nyamara kandi …..!!!!!!

  7. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Umukwikwi Ararengana, Baracyakomeza kubikwepesha BahishkUkuri, Icya Mbere Meya n’kUmuyobozi yapanze Gitifu Guhagararira Akarere mu Muhango wo kwibuka Génocide yakorewe Abatutsi Ku Kigo cyiciwe mo Abana b’Abanyeshuri, Gitifu Ntiyamuhakaniye ngo Amwereke Impamvu Atari buboneke nibura ngo Meya Yohereze yo Undi mu Bayobozi dore ko Rubavu Inabafite bahagije, Ahubwo Gitifu nawe yashizeho Irye Tegeko Yohereze Ushinzwe Uburezi, Ushinzwe Uburezi nawe muri ya Mikorere Ikunze Kuvugwa muri Rubavu, Yohereze umukwikwi, Umukwikwi we Arumvira Ajya yo, none? Umukwikwi Arazir’Iki? Bari Gukwepa ya mvugo Abaturage Bahora batakamba ngo muri Rubavu Abayobozi ntibajya baha Abaturage Service Nziza Kandi Ibagenewe, reba nawe! Gitifu wa Rugerero ntibashaka kumva ko yakoz’ikosa kuber’impamvu zitazwi nkaho atariwe Nyirabayazana, nibasesengure Neza bazakosore ibijya bivugwa KO Rubavu yigenga.

  8. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Umukwikwi Ararengana, Baracyakomeza kubikwepesha BahishkUkuri, Icya Mbere Meya n’kUmuyobozi yapanze Gitifu Guhagararira Akarere mu Muhango wo kwibuka Génocide yakorewe Abatutsi Ku Kigo cyiciwe mo Abana b’Abanyeshuri, Gitifu Ntiyamuhakaniye ngo Amwereke Impamvu Atari buboneke nibura ngo Meya Yohereze yo Undi mu Bayobozi dore ko Rubavu Inabafite bahagije, Ahubwo Gitifu nawe yashizeho Irye Tegeko Yohereze Ushinzwe Uburezi, Ushinzwe Uburezi nawe muri ya Mikorere Ikunze Kuvugwa muri Rubavu, Yohereze umukwikwi, Umukwikwi we Arumvira Ajya yo, none? Umukwikwi Arazir’Iki? Bari Gukwepa ya mvugo Abaturage Bahora batakamba ngo muri Rubavu Abayobozi ntibajya baha Abaturage Service Nziza Kandi Ibagenewe, reba nawe! Gitifu wa Rugerero ntibashaka kumva ko yakoz’ikosa kuber’impamvu zitazwi nkaho atariwe Nyirabayazana, nibasesengure Neza bazakosore ibijya bivugwa KO Rubavu yigenga.

  9. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Arikose umutetsi we do umuntu? We c ubwa ntagaciro afite miri Societe nyarwanda? Niba ntagikorwa kibi yakoze nge mbona Bose barengana. Uko no ugukabya kbs.

  10. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Arikose umutetsi we do umuntu? We c ubwa ntagaciro afite miri Societe nyarwanda? Niba ntagikorwa kibi yakoze nge mbona Bose barengana. Uko no ugukabya kbs.

  11. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Umutetsi yakurikije amabwiri ntakwiye kubibazwa rwose

  12. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Umutetsi yakurikije amabwiri ntakwiye kubibazwa rwose

  13. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    uyu mukwikwi rwose ngewe ndumva arengana

  14. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    uyu mukwikwi rwose ngewe ndumva arengana

  15. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    uyu mukwikwi ndumva arengana rwosee

  16. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    uyu mukwikwi ndumva arengana rwosee

  17. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Bose bararengana keretse iyo uwo mutetsi aza agapfobya uwo muhango wo kwibuka ! Cg se niba
    Umukwikwi haricyo bishatse kugaragaza mu mateka yaranze ivangura mu gihugu aho ho byakorwaho iperereza ariko ubundi kuba ari umutetsi utekera abantu bakarya bakaramba nabyo numurimo wagahawe icyubahiro nta mpamvu yo gupfobya uwukora .ahubwo nawe ashatse yabajyana mu butabera

  18. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Bose bararengana keretse iyo uwo mutetsi aza agapfobya uwo muhango wo kwibuka ! Cg se niba
    Umukwikwi haricyo bishatse kugaragaza mu mateka yaranze ivangura mu gihugu aho ho byakorwaho iperereza ariko ubundi kuba ari umutetsi utekera abantu bakarya bakaramba nabyo numurimo wagahawe icyubahiro nta mpamvu yo gupfobya uwukora .ahubwo nawe ashatse yabajyana mu butabera

  19. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Bose bararengana keretse iyo uwo mutetsi aza agapfobya uwo muhango wo kwibuka ! Cg se niba
    Umukwikwi haricyo bishatse kugaragaza mu mateka yaranze ivangura mu gihugu aho ho byakorwaho iperereza ariko ubundi kuba ari umutetsi utekera abantu bakarya bakaramba nabyo numurimo wagahawe icyubahiro nta mpamvu yo gupfobya uwukora .ahubwo nawe ashatse yabajyana mu butabera

  20. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Bose bararengana keretse iyo uwo mutetsi aza agapfobya uwo muhango wo kwibuka ! Cg se niba
    Umukwikwi haricyo bishatse kugaragaza mu mateka yaranze ivangura mu gihugu aho ho byakorwaho iperereza ariko ubundi kuba ari umutetsi utekera abantu bakarya bakaramba nabyo numurimo wagahawe icyubahiro nta mpamvu yo gupfobya uwukora .ahubwo nawe ashatse yabajyana mu butabera

  21. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Ubuse umutetsi nawe iyo ashaka uwatuma nawe hari gufungwande rubanda rugufi twarago noneho

  22. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Ubuse umutetsi nawe iyo ashaka uwatuma nawe hari gufungwande rubanda rugufi twarago noneho

  23. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Hafungwe gitif wumurenge niwe nyirabayazana!

  24. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Hafungwe gitif wumurenge niwe nyirabayazana!

  25. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Ndabona uyu mu cuisinier nta cyaha afite. Bariya bayobozi( Mayor, ES na SEO) ni no bagombye kubazwa. Kabisa, uyu mu cuisinier bamubohore.

  26. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Ndabona uyu mu cuisinier nta cyaha afite. Bariya bayobozi( Mayor, ES na SEO) ni no bagombye kubazwa. Kabisa, uyu mu cuisinier bamubohore.

  27. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Umuntu nk’undi ndumunyarwanda ihabwe agaciro gakomeye

  28. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Umuntu nk’undi ndumunyarwanda ihabwe agaciro gakomeye

  29. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Akarengane karagwira koko!! Ubwo se kweli ikosa riri hehe koko? Ibyo nubwibone burenze kbsa! Umutetsi c sumuntu nkabandi? Wumva byari fundraising bakaba bavuga bati uwaje yari umukene kdi uwagimbaga kuza yari gutanga agatubutse!! Ahoho byaba byumvikana pe! Aliko gupfobya umuntu ukumva arushwa icyu ahiro nabatakiriho koko murumva icyo Atari icyaha kubi cyane mumaso y
    Imana? Ubu koko mubayobozi bacu habuzemo numwe waba intwali nkizahizeho kera wakwamagana ibyakozwe nabo bayobozi ba
    Ibuka? Ahaaaaa!! Ibi bintu byo guhora abantu bameze nkibikange bidashobora kuvuga kubuntu bimwe na bimwe mugihugu ntabwo aribyo pe! Jye ndi umu rescape aliko sinashyigikira ibi bintu pe! Uku nuguhohotera abantu kbsa! Mubyukuli nyamuntu numwe wakoze ikosa kubyabaye! Aba bantu bo muri
    Ibuka nibo kibazo. Ntibagashakire ibibazo Aho bitari.

  30. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Akarengane karagwira koko!! Ubwo se kweli ikosa riri hehe koko? Ibyo nubwibone burenze kbsa! Umutetsi c sumuntu nkabandi? Wumva byari fundraising bakaba bavuga bati uwaje yari umukene kdi uwagimbaga kuza yari gutanga agatubutse!! Ahoho byaba byumvikana pe! Aliko gupfobya umuntu ukumva arushwa icyu ahiro nabatakiriho koko murumva icyo Atari icyaha kubi cyane mumaso y
    Imana? Ubu koko mubayobozi bacu habuzemo numwe waba intwali nkizahizeho kera wakwamagana ibyakozwe nabo bayobozi ba
    Ibuka? Ahaaaaa!! Ibi bintu byo guhora abantu bameze nkibikange bidashobora kuvuga kubuntu bimwe na bimwe mugihugu ntabwo aribyo pe! Jye ndi umu rescape aliko sinashyigikira ibi bintu pe! Uku nuguhohotera abantu kbsa! Mubyukuli nyamuntu numwe wakoze ikosa kubyabaye! Aba bantu bo muri
    Ibuka nibo kibazo. Ntibagashakire ibibazo Aho bitari.

  31. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Murigiza nkana, umutetsi ntakukibazo afite ahubwo uwamwohereje niwe ufite ikibazo!!! Mwibuke urugo rutagiye mumugana rukohereza umuzamu Mudugudu na mutekano abobantu ntibabashyira kuri Liste y’abatitabira Gahunda za leta? Uwohereje umutetsi nawe ntagaciro yahaye igikorwa cyo kwibuka mba mbaroga!!!

  32. Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka
    Murigiza nkana, umutetsi ntakukibazo afite ahubwo uwamwohereje niwe ufite ikibazo!!! Mwibuke urugo rutagiye mumugana rukohereza umuzamu Mudugudu na mutekano abobantu ntibabashyira kuri Liste y’abatitabira Gahunda za leta? Uwohereje umutetsi nawe ntagaciro yahaye igikorwa cyo kwibuka mba mbaroga!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *