Misile z’u Burusiya zarashwe mu Mujyi wa Vinnytsia rwagati muri Ukraine, zihitana byibuze abantu 23, barimo abana batatu, mu cyo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yise “igikorwa cy’iterabwoba ryeruye”.
Iki gitero cya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane ku mujyi uri mu birometero amagana uvuye aho urugamba rubera kandi kure y’ahabera ibitero by’ingabo z’u Burusiya cyaje mu gihe abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi bateraniye i La Haye kugira ngo baganire ku byaha by’intambara by’u Burusiya muri Ukraine.
“Hari roketi umunani, ebyiri muri zo zikaba zarageze mu mujyi rwagati. Abantu 20 barapfuye, barimo abana batatu. Hariho umubare munini w’abakomeretse, ”ibi bikaba byavuzwe na Zelenskyy ubwo yaganiraga n’abayobozi b’Abanyaburayi bateraniye i La Haye kugira ngo baganire ku byaha by’intambara bikorwa n’ingabo za Moscou nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Nyuma abashinzwe gutabara bavuguruye umubare w’abapfuye muri uyu mujyi ugera kuri 23, bavuga ko gushakisha abandi bantu 39 bikomeje.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ‘yatangajwe’ n’igitero cyagabwe ku baturage bo muri uyu mujyi, mu gihe Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wavuze ko igitero cya misile cy’u Burusiya ari “amarorerwa”. Bose basabye ko bwabibazwa.
Zelenskyy yayoboye akanya ko guceceka mu rwego rwo kunamira abo bishwe mbere yo gusaba abayobozi b’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gufungura “urukiko rwihariye” ku gitero cy’u Burusiya ku gihugu cye ndetse no ku iyicwa ry’abaturage.


