Ikipe ya Rayon Sports yategereje rutahizamu Lompala Bokamba wagombaga kurara aje kuyisinyira aturutse muri Congo Kinshasa, gusa amaso ahera mu kirere.
Uyu rutahizamu wo ku mpande yumvikanye na Rayon Sports ndetse inamwoherereza itike n’amafaranga make yo gusigira umuryango we, akaba yagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 27 Nyakanga 2022.
Mu buryo butunguranye uyu mukinnyi ntabwo yigeze ahagaragara kuko Rayon Sports yamutegereje ntiyaza.
Ikinyamakuru ISIMBI kivuga ko cyamenye amakuru y’uko uyu mukinnyi yaba yabitekerejeho kabiri nyuma y’uko abonye hari andi makipe amwifuza arimo FC Lupopo y’iwabo ndetse n’indi kipe yo muri Kuwait.
Bivugwa ko mu gihe yaba yamaze kumvikana n’indi kipe yahita asubiza Rayon Sports ibyo yamuhaye, batakumvikana akaba ari bwo yaza mu Rwanda gusinyira iyi kipe.



2 Responses
Rayon Sports yategereje Umukongomani yoherereje itike y’indege iraheba
urahiye gasenyiweee
Rayon Sports yategereje Umukongomani yoherereje itike y’indege iraheba
urahiye gasenyiweee