Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyohereje mu nyanja y’Abahinde utudege twinshi tutagira abapilote, mu rwego rwo kwigomeka kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden wasuye Israel.
Ni nyuma y’aho Perezida Biden na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Yair Lapid, kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022 bombi bashyize umukono ku itangazo ryamagana intwaro za kirimbuzi Iran ikomeje gukora.
Ni nyuma kandi y’aho umujyanama mukuru wa USA mu by’umutekano, Jake Sulivan atangarije ko igihugu cye cyamenye ko Iran iri kwitegura guha ingabo z’u Burusiya utudege tutagira abapilote tubarirwa mu magana, ikaba yiteguye kuzitoza kuzikoresha. Ngo izanaziha intwaro zishoboye.
Umuvugizi w’ingabo za Iran, Brig. Gen. Abolfazl Shekarchi, yahamije ko uruzinduko rwa Biden muri Israel nta kindi rugamike kitari ukwifatanya mu kurwanya igihugu cye. Ati: “Abanyamerika n’Abanyasiyoni bazi neza ikiguzi bakwishyura kubera gukoresha ijambo imbaraga zo kurwanya Iran.”
Uyu musirikare yasobanuye ko impamvu utu tudege twoherejwe mu mato manini muri iyi nyanja, mu rwego rwo gukumira ibyahungabanya umutekano wa Iran.
Nk’uko Reuters (ibiro ntaramakuru by’Abongereza) ibivuga, ntabwo Brig. Gen. Shekarchi yatangaje umubare w’amato n’utudege twoherejwe muri iyi nyanja, gusa ngo icyamenyekanye ni uko bumwe bwarimo utugera kuri 50.
Mu bwoko bw’utudege twoherejwe harimo utwa: Pelican, Arash, Homa, Chamrosh, Jubin, Ababil-4 na Bavar-5.



2 Responses
Ingabo za Iran zakoze igikorwa cyo kwigomeka kuri Biden wasuye Israel
Ariko rero namwe ntimugakabye ntabwo Iran ari umugaragu wa America, kuburyo yakwigomeka ntaho bahuriye habe nagato Iran ifite ubutegetsi bwayo na America ikagira ubwayo rero ntabwo Iran yigometse yakoze ibyo ishoboye gukora.
Ingabo za Iran zakoze igikorwa cyo kwigomeka kuri Biden wasuye Israel
Ariko rero namwe ntimugakabye ntabwo Iran ari umugaragu wa America, kuburyo yakwigomeka ntaho bahuriye habe nagato Iran ifite ubutegetsi bwayo na America ikagira ubwayo rero ntabwo Iran yigometse yakoze ibyo ishoboye gukora.