Komisiyo y’igihugu ishinzwe kugenzura uko amakuru y’umuntu ku giti cye arindwa muri Maroc (CNDP) kuri uyu wa Kane i Rabat, yasinyanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wa interineti mu Rwanda (NCSA), amasezerano y’ubwumvikane hari na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama.
Perezida wa CNDP, Omar Seghrouchni na Perezida wa NCSA, Colonel David Kanamugire, bavuga ko aya masezerano agamije gushyiraho urwego rw’ubufatanye n’ubufatanye mu kurinda amakuru bwite hagati y’ibigo byombi.
Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru bya Maroc (MAP), Seghrouchni yashimangiye ko aya masezerao azemerera CNDP kuzana ubumenyi bwayo bwose mu bijyanye n’ubufatanye, hagamijwe kugana ku guhuza uburyo bwo kurinda amakuru muri Afurika.
Yashyize imbere kandi umubano wo mu rwego rwo hejuru cyane hagati y’u Rwanda na Maroc, ushingiye ku bucuti bukomeye buri hagati y’Umwami Mohammed VI na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ku ruhande rwe, Col. Kanamugire yagaragaje ko aya masezerano agaragaza amahirwe yo gukorana na CNDP mu bijyanye no kurinda amakuru ndetse n’ibanga, yongeraho ko ibiganiro byibanze ku nzego zinyuranye z’ubufatanye, cyane cyane kongerera ubushobozi muri uru rwego.
Mu magambo ye yagize ati: “Twemeye gukorana no gufatanya bya hafi mu kurinda amakuru”.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama, yakomoje ku bushake n’imibanire idasanzwe ihuza abakuru b’ibihugu byombi bisobanurwa n’icyerekezo cya Afurika itera imbere kandi yunze ubumwe, yishimira ko aya masezerano yashyizweho umukono yiyongera ku yandi menshi ibihugu byombi byasinyanye mu nzego nyinshi z’ubufatanye.


